Caritas Rwanda yasabye abakirisitu kwigomwa no gusangira n’abatishoboye muri iki gihe cy’Igisibo
2 mins read

Caritas Rwanda yasabye abakirisitu kwigomwa no gusangira n’abatishoboye muri iki gihe cy’Igisibo

Mu butumwa bwatanzwe ku itangira ry’Igisibo cy’iminsi 40, Caritas Rwanda yibukije abakirisitu ko igisibo atari ukwiyima gusa, ahubwo ari umwanya wo guhinduka no kugaragaza ukwemera mu bikorwa by’urukundo no gufasha abaciye bugufi

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Gashyantare 2026, mu gihe Kiliziya Gatolika yatangiye Igisibo cy’iminsi 40 itegura guhimbaza umunsi mukuru wa Pasika, Caritas Rwanda yagejeje ku bakirisitu ubutumwa bubasaba kugira ibyo bigomwa kugira ngo babisangize abatishoboye.

Ubu butumwa bwatangiwe mu kiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, Padiri Oscar Kagimbura, wagarutse ku kamaro ko guhinduka by’ukuri muri iki gihe cy’umwihariko.

Padiri Kagimbura yavuze ko ubutumwa Caritas Rwanda itanga muri iki gihe ari ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika buhamagarira abakirisitu guhinduka no kureka kwihambira ku by’isi.

Yagize ati: “Ubutumwa Caritas Rwanda igenera abakirisitu muri iki gihe cy’Igisibo ni ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika n’ubundi burimo guhamagarira abakirisitu guhinduka, tukareka kwihambira ku by’isi ahubwo tukamenya guha Imana umwanya ikwiye mu buzima bwacu bwa buri munsi.”

Yakomeje asaba abakirisitu gutera intambwe buri munsi, bakihatira kuyoborwa na Yezu Kristu no kugaragaza ukwemera kwabo mu bikorwa. Yibukije ko ubukirisitu butagomba kugarukira ku izina gusa, ahubwo bugomba kugaragarira mu mibereho ya buri munsi.

Ati: “Turasabwa rero buri munsi gutera intambwe duhinduka dukurikira Yezu Kristu akaba ari we utuyobora.”

Padiri Kagimbura yagaragaje ko Igisibo kidasobanuye kwirirwa umuntu yakambije agahanga cyangwa gusiba kurya atagira igikorwa cy’urukundo akora. Yongeyeho ko ari igihe cyo gufungura umutima, kwakira abandi no kubaho mu rukundo nk’uko Imana yakira abantu bose.

Yagize ati “Ubutumwa Igisibo kiduha ni uguhinduka koko tukabaho tutibereyeho ubwacu ahubwo tukaberaho abandi.”

Yashimangiye ko ibikorwa bitatu by’ingenzi biranga Igisibo ari ugusenga, gusiba no gukora ibikorwa by’urukundo. Gusiba, nk’uko yabivuze, ni ukwitoza kwigomwa ibyo umuntu yumvaga atareka kugira ngo umubiri utozwe kugira inyota y’Imana.

Padiri Kagimbura yanagarutse ku butumwa bwa Nyirubutungane Papa Leo wa XIV, wasabye abakirisitu ibintu bibiri by’ingenzi muri iki gihe cy’Igisibo. Icya mbere ni ukumenya gutega amatwi Ijambo ry’Imana no kumva n’ibibazo by’abandi, naho icya kabiri ni ugusiba no kwigomwa kugira ngo ibyo twigomwe bigirire abandi akamaro.

Yibukije kandi ko abakirisitu bakwiye kwitwararika amagambo bavuga, bakirinda asesereza cyangwa atesha abandi agaciro, ahubwo bakavuga imvugo yubaka itanga amahoro n’icyizere.

Igisibo ni igihe gikomeye ku bakirisitu Gatolika kibafasha kwitegura Pasika, umunsi mukuru bibukaho ububabare n’izuka rya Nyagasani Yezu Kristu.

Caritas Rwanda yasabye abakirisitu n’abandi bantu b’umutima mwiza gukoresha neza iki gihe, bagasenga, bakigomwa kandi bakarushaho gusangira n’abatishoboye, kugira ngo Igisibo kibabere isoko y’impinduka n’urukundo rugaragarira mu bikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *