Uratangaje: Indirimbo nshya ya Bienvenue Zebedayo ihamya imbaraga z’agakiza n’ishimwe
1 min read

Uratangaje: Indirimbo nshya ya Bienvenue Zebedayo ihamya imbaraga z’agakiza n’ishimwe

Ku wa 25 Gashyantare, Bienvenue Zebedayo yasohoye indirimbo yise “Uratangaje,” igaragaramo ubutumwa bukomeye bwo gushima Imana no guhamya impinduka izana mu buzima bw’abayizeye, cyane cyane Abakirisitu.

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bienvenue Zebedayo, yashyize hanze indirimbo nshya yise Uratangaje, igaruka ku rugendo rw’agakiza n’ukuntu Yesu ahindura ubuzima bw’umuntu wari waracitse intege.

Iyi ndirimbo igizwe n’amagambo agaragaza ubuhamya bwimbitse, aho atangira asobanura ubuzima bwe bwa cyera, agaragaza itandukaniro riri hagati y’ubuzima bwo kwiheba n’ubuzima bwo kwakira Kristu.

Ati: “Nahoze kure cyane nihebye, ntabyiringiro mfite habe namba, maze Yesu angezeho numva amahoro mu mutima.”

Indirimbo Uratangaje ikomeza igaragaza ishimwe n’icyubahiro bikwiriye Imana, ikagaragaza  ukwemera kudashidikanya no kwemera ko Imana iruta byose kandi ko ibikorwa byayo birenze uko umuntu yabitekereza.

“Uratangaje mwami wanjye, ntawe usa nawe mwisi hose. Reka ntere hejuru nti icyubahiro n’ikuzo nibyawe wakoze ibirenze mwami wanjye.”

Umuhanzi atanga ubuhamya anahumuriza abandi, agasoza n’ubutumwa bw’icyizere no kwizera ko Imana igishoboye gukora ibirenze, aho avuga ati: “Icyatarakora suko atagishoboye, gumana kwizera nawe izabikora.”

Uratangaje ni indirimbo yibutsa Abakirisitu gukomera ku kwizera no guhora bashima Imana ku byo yabakoreye n’ibyo igiye kubakorera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *