Ubutumwa bw’agakiza buri mu ndirimbo Ameniweka Huru Kweli bwakoze ku mitima ya benshi
Abaramyi basanzwe bamenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu myaka 2 ishize basohoye indirimbo bafatanyije na Merci Pianist ihamagarira Abakirisitu gushima Imana yababohoye, ikabibutsa ko agakiza ari impano y’ubuntu ibakura mu bubata bw’icyaha.
Itsinda ry’abaramyi Papi Clever & Dorcas rifatanyije na Merci Pianist, tariki ya 25/ 05/ 203 ryashyize hanze indirimbo yitwa Ameniweka Huru Kweli, igamije gukomeza no kubaka ukwizera kw’Abakirisitu. Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bukomeye bwo kubohorwa no kwakira agakiza. Kuri ubu imaze kurebwa n’abasga miliyoni 58 ku muyobora wa Youtube.
Muri iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’Igiswahili, bashimangira ko Imana yabohoye abayo baririmba bati: “Yarambohoye by’ukuri, none ndaririmba nti Haleluya,” bagaragaza ibyishimo by’umuntu wakuwe mu bubata akinjizwa mu mucyo w’agakiza.
Abahanzi bagaruka ku gaciro k’umusaraba, bakavuga ko urupfu rwa Yesu ari rwo soko yo kubohoka ku mukirisitu. Bagaragaza impinduka iba ku buzima bw’uwakiriye agakiza nyakuri.
Bati: “Ku bw’umusaraba navuye mu bubata. Nararokowe, ndishimye, kandi ibyaha byanjye byakuweho.”
Ubu butumwa bushishikariza abantu kwizera ko imbabazi z’Imana zibohora kandi zigakuraho umutwaro w’icyaha.
Indirimbo kandi ivuga ku mibereho ya cyera y’umuntu wari uboshywe n’ibyaha, bagashimangira urugendo rwo kuva mu mwijima ujya mu mucyo. Bagira bati “Cyera naboshywe cyane n’ingoyi za Satani, ngera kuri Yesu arambohora by’ukuri.” Bagararaza urugendo rwo kuva mu mwijima ujya mu mucyo, no kwemera ko Yesu ari we ufite ubushobozi bwo guca ingoyi zose z’umwanzi.
Papi Clever & Dorcas ni itsinda ry’abahanzi Nyarwanda baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Bamaze kumenyerwa cyane mu Rwanda, aho bamaze gukora indirimbo nyinshi zirimo iz’Igiswahili nka Siku Moja Muvuno, Ni Heri Kuona Ndugu ndetse n’iyo baherutse gushyira hanze bise Cha Kutumaini Sina n’izindi nyinshi zo mu Kinyarwanda.
Iyi ndirrimbo kandi aba baramyi biyitiriye Alubumu yabo. Si ubwa mbere aba baramyi bari bakoranye indirimbo n’umuhanzi Merci Pianist kuko basanzwe barakoranye izindi ndimbo zitari nke zaba iz’Ikinyarwanda ndetse n’Igiswahili, aho iyo baheruka gukorana bayise “Yambereye Ubuhungiro”.
Ameniweka Huru Kweli isoza itanga icyizere cy’iteka ryose, ubutumwa bw’icyizere cy’ijuru bushimangira iherezo ryiza ry’umukirisitu wizerwa, ko ubuzima bwo ku isi ari urugendo rugana ku Mana.
Ameniweka Huru Kweli ni indirimbo ikomeje gufasha benshi gusobanukirwa agaciro k’agakiza no kongera imbaraga mu rugendo rwo kwizera. Ubutumwa bwayo buributsa Abakirisitu ko kubohorwa nyakuri kubonerwa mu kwizera Yesu, kandi ko kubaho mu byishimo no mu gushima Imana ari igisubizo cy’umutima wahawe umudendezo w’ukuri.
Kanda hano ukomeze kuryoherwa n’Indirimbo: Ameniweka Huru Kweli
