Ababyeyi n’abarezi basabwe na Musenyeri Ntivuguruzwa gutoza abana umuco nyarwanda
Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, yasabye ababyeyi n’abarezi gufasha abana barera kumenya umuco nyarwanda cyane cyane bakabigisha kunoza imivugire n’imyandikire y’ururimi rw’ikinyarwanda.
Yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 26 Gashyantare 2026 ubwo hizihizwaga Umunsi w’Umuco mu mashuri yo muri Diyosezi ya Kabgayi, wabereye mu kigo cy’ishuri cya Sainte Bernadette Kamonyi mu Karere ka Kamonyi. Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Dukoreshe, Tunoze Ikinyarwanda hose.”
Ni ibirori kandi byitabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo abayobozi b’uturere twa Kamonyi na Ruhango, Umuhuzabikorwa w’uburezi mu ntara y’amajyepfo, Uhagarariye inteko y’umuco, abayobozi b’ibigo by’amashuri muri Diyosezi ya Kabgayi, abarezi, ababyeyi n’abana baje kugaragaza ibihangano by’umuco bitandukanye.
Umwepisikopi wa Kabgayi, yavuze ko kwizihiza Umunsi w’Umuco mu mashuri ari uburyo bwiza bwo guhuza imbaraga no kwibukiranya inshingano zo kurerera igihugu, bityo asaba ababyeyi n’abarezi gufasha abana barera kumenya kunoza imivugire n’imyandikire y’ururimi rw’ikinyarwanda.
Yagize ati: “Babyeyi n’abarezi, dufite inshingano zo guhuza imbaraga mu kurera neza abana b’igihugu, kubatoza umuco nyarwanda, ariko cyane cyane no kubatoza imivugire n’imyandikire iboneye y’ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda. Umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza.”
Yanibukije abana ko bagomba gukunda umuco, bagasobanuza kandi bakabaza kugira ngo barusheho gusobanukirwa kuko ejo ari bo bazaba bafite inshingano zo kuwutoza abandi cyane cyane abazabakomokaho.
Ati: “Bana bacu, umuco wacu muwurinde ico, maze koko uhore utubereye igicumbi cy’amateka yacu, igicumbi cy’ubuzima bw’igihugu cyacu n’igicumbi n’isoko y’imbaraga tuvomamo zo kwiyubaka, kubaka ubuzima bw’igihugu cyacu no kubaka ejo hazaza ha buri wese.’’
Umuyobozi w’Intebe y’Inteko yungirije ishinzwe kubungabunga no guteza imbere ururimi n’umuco, Uwiringiyimana Jean-Claude, yibukije ko umuco ari wo shingiro ry’igihugu, bityo kuwurinda no kuwuteza imbere bikaba ari nko kurinda igihugu ubwacyo.
Yagize ati: “Umuco w’u Rwanda ni wo mutima w’igihugu. Ni wo uduha izina n’agaciro nk’Abanyarwanda mu ruhando rw’ibindi bihugu, kandi ni ishingiro ryo kubana neza. Kubungabunga umuco wacu ni ukubungabunga igihugu cyacu.”
Yakomeje ashimira Diyosezi ya Kabgayi yateguye uyu munsi, avuga ko ari umwanya mwiza wo gukangurira urubyiruko rwo mu mashuri gukunda no gusigasira umuco, kuko ari rwo mizero y’ahazaza h’u Rwanda.
Nawe yasabye by’umwihariko abarezi gukomeza kwigisha abana indangagaciro z’umuco nyarwanda no kubatoza gukunda iby’iwabo.
Ati: “Turasaba amashuri kugira uruhare mu gutoza abato umuco w’u Rwanda, kugira ngo hatagira ibiwugize byibagirana bikazacika kubera kubura ihererekanyamuco.”
Ni mu gihe umuhuzabikorwa w’uburezi mu Ntara y’Amajyepfo, Nsengimana Christophe, na we yashimangiye ko ishuri rikwiye kuba isoko yo kwimakaza umuco n’indangagaciro z’Abanyarwanda.
Ati: “Nk’uko tubizi, uburezi butanzwe neza bujyana n’umuco. Banyeshuri namwe barezi murasabwa kuba umusingi wo kwimakaza umuco n’indangagaciro zacu.”
Uyu ni umunsi ngarukamwaka wahariwe kwizihiza Umunsi w’Umuco mu mashuri yo muri Diyosezi ya Kabgayi wari ubaye ku nshuro ya kabiri. Mu myaka ibiri iri imbere, biteganyijwe ko uzizihizwa mu turere twa Ruhango na Nyanza.
