Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bateraniye mu Nteko Rusange ya 177 iri kubera ku Ruyenzi
2 mins read

Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bateraniye mu Nteko Rusange ya 177 iri kubera ku Ruyenzi

Abepesikopi Gatolika bo mu Rwanda bari mu nama izamara iminsi ine, ikazibanda ku buzima bwa Kiliziya, ubutumwa buvuye i Roma n’icyemezo cyo kugirwa Umuhanga wa Kiliziya kwa Mutagatifu Yohani Henri Newman.

Kuva ku wa Kabiri tariki ya 03 kugeza ku wa Gatanu tariki ya 06 Werurwe 2026, Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bahuriye ku Ruyenzi muri Centre Pastoral de la CEPR mu Nama y’Inteko Rusange isanzwe ya 177. Iyi nama izamara iminsi ine yitabiriwe n’Abepiskopi bose bo mu Rwanda, baganira ku buzima n’inshingano bya Kiliziya mu gihugu no ku rwego Mpuzamahanga.

Ku munsi wa mbere w’iyi nama, abayitabiriye bakiriye Intumwa ya Papa mu Rwanda, Myr Arnaldo Sánchez Catalán, wari uherekejwe n’Umunyamabanga mu Biro by’Intumwa ya Papa, Myr Daniel Tumiel. Uyu munyacyubahiro yitabiriye inama ku nshuro ye ya mbere, anifatanya n’Abepiskopi mu kungurana ibitekerezo ku murongo wa Kiliziya n’icyerekezo cyayo.

Nk’uko byasobanuwe na Padiri Kayisabe Vedaste, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Intumwa ya Papa yagejeje ku Nteko Rusange ubutumwa n’amakuru aturutse i Roma. Ayo makuru yibanze ku minsi mikuru ya Kiliziya, ibikorwa bya Sinodi, ndetse n’ibijyanye na Liturujiya.

Padiri Kayisabe yagize ati: “Intumwa ya Papa mu Rwanda, Myr Catalán, yagejeje ku Bepiskopi amakuru y’iminsi mikuru n’ibikorwa biri i Roma, ibya Sinodi ndetse n’ibijyanye na Liturujiya. Ariko cyane cyane yatumenyesheje inkuru ikomeye yerekeye Mutagatifu Yohani Henri Newman wagizwe Umuhanga wa Kiliziya. Uyu mutagatifu azajya ahimbazwa buri mwaka ku itariki ya 9 Ukwakira, mu rwego rwa Liturujiya, nk’umutagatifu n’umuhanga wa Kiliziya.”

By’umwihariko, Myr Catalán yamenyesheje Abepiskopi inkuru ikomeye yerekeye Mutagatifu Yohani Henri Newman wagizwe Umuhanga wa Kiliziya. Yatangaje ko uyu mutagatifu azajya ahimbazwa buri mwaka ku itariki ya 9 Ukwakira, mu rwego rwa Liturujiya, nk’umutagatifu n’umuhanga wa Kiliziya.

Abepiskopi bashimangiye ko kugirwa Umuhanga wa Kiliziya bisobanuye ko inyigisho z’uwo mutagatifu zemewe kandi zigahabwa agaciro kihariye mu gufasha abakristu kurushaho gusobanukirwa ukwemera kwabo. Ni icyubahiro gikomeye gihabwa abagaragaje ubuhanga n’umusanzu udasanzwe mu gusobanura no kurinda inyigisho za Kiliziya.

Mutagatifu Yohani Henri Newman wabayeho hagati ya 1801 na 1890, yari umuhanga ukomeye mu bya tewolojiya. Yabanje kuba umuyobozi w’idini ry’Abangilikani mbere yo kwakira ukwemera kwa Kiliziya Gatolika. Azwi ku nyigisho ze ku kwemera, ku mutimanama no ku burezi bwa gikirisitu, aho yagaragazaga ko ukwemera n’ubwenge byuzuzanya.

Yagizwe umutagatifu na Papa Fransisiko ku wa 13 Ukwakira 2019 kubera ubuzima bwe bwo kwitanga no kurengera ukuri.

Iyi Nteko Rusange ya 177 yasizeAbepiskopi biyemeje gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza, gushishikariza abakristu kwitabira Liturujiya no guha agaciro inyigisho za Kiliziya, cyane cyane iz’abatagatifu bahawe icyubahiro cyihariye nk’icya Mutagatifu Yohani Henri Newman.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *