Healing Word mu Ndimi 3:Rev. Dr. Serene Nterinanziza yanditse igitabo cyuzuyemo ubutunzi n’umuti wo kuvura imitima
2 mins read

Healing Word mu Ndimi 3:Rev. Dr. Serene Nterinanziza yanditse igitabo cyuzuyemo ubutunzi n’umuti wo kuvura imitima

Ku Cyumweru tariki ya 2 Werurwe 2026, Rev. Dr. Serene Nterinanziza, umuyobozi ndetse akaba n’umuvugabutumwa, umushumba w’itorero, umuyobozi w’imishinga y’ubucuruzi ndetse n’umunyamakuru, yamuritse ku mugaragaro igitabo cye gishya yise Healing Word, mu muhango wabereye kuri Dove Hotel i Kigali.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi b’amatorero atandukanye, impuguke mu by’iyobokamana, inzobere mu by’ubuzima, ndetse n’abakirisitu batandukanye, bose bahuriye ku ntego yo gushyigikira igikorwa cyo guteza imbere inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana n’inyandiko za gikirisitu.Mu bitabiriye by’umwihariko harimo umwarimu w’iyobokamana wigeze kwigisha mu mashuri makuru atandukanye, Madamu Sifa uzwi nk’umujyanama n’inzobere mu buzima, Dorcas Ingabire umugore w’umuhanzi wa gospel Papi Clever, hamwe n’abandi bashyitsi batandukanye baturutse mu nzego zitandukanye z’itorero n’umuryango mugari wa gikirisitu.

Healing Word: Urugendo rw’Amezi 12 rwo Gukira no Kwiyubaka

Mu ijambo rye, Rev. Dr. Serene Nterinanziza yasobanuye ko igitabo Healing Word cyateguwe nk’igitabo cy’amasomo ya Bibiliya n’amasengesho agenewe gukoreshwa mu bihe bitandukanye, kigamije gufasha abantu gukira ibikomere by’imbere mu mutima n’ibindi ibikomere binyuze mu mbaraga z’Ijambo ry’Imana.Yagaragaje ko iki gitabo kigizwe n’inyigisho zigabanyije mu mezi 12, buri kwezi kigafasha umusomyi gutera intambwe mu rugendo rwo gukira, kongera kwizera, kugarurira icyizere no kwiyubaka mu buryo bw’umwuka, bityo kikaba igikoresho gifatika mu rugendo rwa gikirisitu rwa buri munsi.

Rev. Dr. Nterinanziza yanavuze ko Healing Word Ari Igitabo cyanditswe mu ndimi eshatu ari zo Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda, mu rwego rwo gutuma abantu benshi b’ingeri zitandukanye n’indimi zitandukanye babasha kugera ku nyigisho zacyo no kuzifashisha mu mibereho yabo ya buri munsi.Iki gitabo kiboneka ku rubuga [www.ijamborikiza.com](http://www.ijamborikiza.com) no kuri Amazon.com, bikaba byitezwe ko kizagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuzima bwa benshi,gukura mu mwuka no gufasha abakirisitu kubaho imibereho ishingiye ku Ijambo ry’Imana, haba mu Rwanda no mu mahanga.

Amafoto: Bamwe mu baramyi, abanyamakuru n’abandi bagira uruhare mu kwamamaza ubutumwa bwiza bitabiriye ibihe byiza byo kumurika igitabo Healing through God’s Word.

Rev. Dr. Serene Nterinanziza wanditse Igitabo Healing Word yateye Intambwe Nshya mu rugendo rw’ivugabutumwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *