Chorale Abasaruzi yashyize hanze indirimbo nshya “Amahoro” igaruka ku mahoro ava ku Mana
2 mins read

Chorale Abasaruzi yashyize hanze indirimbo nshya “Amahoro” igaruka ku mahoro ava ku Mana

Mu gihe isi muri rusange ikomeje kugarizwa n’ibibazo by’umutekano mucye, Chorale Abasaruzi yagarutse ku butumwa bwo kwizera Imana nk’isoko y’amahoro nyakuri mu ndirimbo “Amahoro,” isihishikariza abakristu gukomeza kuyiringira mu bihe byose.

Mu Rwanda hari abahanzi, amatsinda ndetse n’amakorali bakomeye mu gisata cy’umuziki wo kuramya Iman, Korale Abasaruzi SDA Nyamirambo ni imwe muri ayo makorali, ikaba ikomeje gushyira hanze indirimbo zifasha abakristo kwegera Imana no gukomera mu kwizera.

Muri izo ndirimbo harimo indirimbo nshya yabo yitwa “Amahoro,” igaruka ku mahoro ava ku Mana ndetse igahumuriza imitima y’abayumva ibibutsa ko Imana ari yo itanga amahoro arambye.

Chorale Abasaruzi SDA Nyamirambo ni korali izwi mu ndirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana mu Rwanda, ikaba ikorera ubutumwa mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi. Ivugabutumwa ryabo rinyura mu muziki, aho indirimbo zayo zigamije kwigisha abantu ubutumwa bwa Bibiliya, kubashishikariza gukorera Imana no gukomeza kwizera Yesu Kristo.

Iyi “Amahoro” igaragaramo ubutumwa bwibutsa abakristo ko amahoro nyakuri aturuka ku kwizera Imana no kuyiringira. Mu butumwa busa n’ubukunze kugaragara mu ndirimbo z’amakorali ya Gosppel, hagarukwa ku gitekerezo cy’uko umuntu wiringira Imana atabura amahoro mu buzima bwe, kuko kuyizera bituma umutima ubona ituze n’ibyiringiro by’ejo hazaza heza.

Chorale Abasaruzi SDA Nyamirambo igaragaza uburyo amahoro y’Imana ahumuriza abari mu bibazo n’abari mu bihe bigoye, cyane ko muri iki gihe isi n’abayituye bakomeje kuba mu ntambara z’urudaca. Ubutumwa bwayo bushimangira ko kwizera Kristo bituma abantu bagira ibyiringiro no kwizera ko Imana ibitaho kandi ibahumuriza mu rugendo rw’ubuzima.

Indirimbo “Amahoro” yitezweho kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, cyane cyane abashaka indirimbo zibafasha kuramya Imana no kuzirikana ku mahoro atangwa na yo. Ubutumwa buyirimo bushishikariza abantu kwizera Imana, kuko ari yo soko y’amahoro arambye n’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka.

Kanda urebe indirimbo “Amahoro” ya Chorale Abasaruzi SDA Nyamirambo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *