Korali Umuseke_ADEPR Nyamata yongeye kugaruka ku rukundo rw’Imana ku bakiristu mu ndirimbo nsya yasohoye “Rukundo”
2 mins read

Korali Umuseke_ADEPR Nyamata yongeye kugaruka ku rukundo rw’Imana ku bakiristu mu ndirimbo nsya yasohoye “Rukundo”

Ibinyujije mu buhanzi bwayo bw’indirimbo, yongeye kugaruka ku rukundo Yesu yakunze abo mu isi maze basohora indirimbo nshya. Indirimbo nshya y’iyi korali igamije kwibutsa abakristo ko urukundo ari ryo shingiro ry’ubuzima bwabo no gukurikira inyigisho za Kristo.

Korali Umuseke ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero rya ADEPR Nyamata yashyize hanze indirimbo nshya yise Rukundo ku wa 7 Werurwe 2026, indirimbo igaruka cyane ku butumwa bw’urukundo rw’Imana n’uruhare rwarwo mu buzima bw’abakristo.

Iyi ndirimbo ije ikomeza umurongo w’indirimbo za gospel zigamije guhumuriza no kwigisha abantu kubaho bakurikiza amahame ya gikristo.

Mu butumwa buyirimo, abaririmbyi bagaragaza ko urukundo ari imwe mu ndangagaciro zikomeye zigomba kuranga umuntu wese wizera Imana. Yibutsa abumva ko rukundo ari impano ikomeye Imana yahaye abantu, bashimangira ko Yesu ari we nkingi y’ubuzima, aho bemeza ko ari we gisubizo k’ibibazo byose.

Indirimbo Rukundo ifite yumvikana mu majwi yuje ituze ariko abumbatiye ubutumwa bukomeye. Bashimangira ko Yesu ari we Rukundo, bityo ikibutsa abakristo ko bakwiye kurangwa n’urukundo hagati yabo no mu mibanire yabo ya buri munsi.

Ubutumwa bwayo buhuza n’inyigisho zigaruka kenshi muri Bibiliya zivuga ko urukundo ari ryo shingiro ry’amategeko yose, bityo umuntu wese wizera Imana agasabwa kurugaragaza mu bikorwa no mu mibereho.

Umuseke Choir ni imwe muri za korali zikora ivugabutumwa mu Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Nyamata mu karere ka Bugesera. Iyi korali imaze igihe ikora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu muziki wo kuramya,

Mu rugendo rwabo rwa muzika, bakomeje kumenyekana mu ndirimbo zigaruka ku kwizera, ihumure n’urukundo rw’Imana.

Mu myaka ishize, ibikorwa bya Umuseke Choir byagiye bigaragaza intego yabo yo gukoresha impano yo kuririmba nk’uburyo bwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi. Indirimbo zabo zifasha benshi mu bakristu mu gusobanukirwa icyo Imana idushakaho ndetse zikabafasha kuyegera.

Kanda hano urebe indirimbo “Rukundo” ya korali Umuseke ADEPR Nyamata

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *