Forrest Frank umuririmbyi w’indirimbo zo guhimbaza ukomeje kwigarurira imitima ya benshi biciye mu bihangano bye
2 mins read

Forrest Frank umuririmbyi w’indirimbo zo guhimbaza ukomeje kwigarurira imitima ya benshi biciye mu bihangano bye

Umuririmbyi w’Umunyamerika Forrest Frank akomeje gukundwa no kwigarurira abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana kubera indirimbo ze ziganjemo ubutumwa bwo kwizera no gushima Imana, aho zimaze kugera ku isonga ry’urutonde rw’indirimbo za Gospel zikunzwe ku isi.

Forrest Frank ni umwe mu baririmbyi bashya bakomeje kumenyekana mu ruganda rwa muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, kubera uburyo indirimbo ze zubaka imitima y’abakristo, zikanabashishikariza gukomera mu kwizera.

Uyu muririmbyi afite imishinga itandukanye y’indirimbo n’albumu zashyizwe ku mbuga z’imyidagaduro zemewe ku isi cyane izicuruza indirimbo, zigaragaza ubutumwa bw’ivugabutumwa n’urukundo rw’Imana.

Mu ndirimbo ze, Forrest Frank akunda kugaragaza ko kwizera Imana no kuyiringira mu bihe bikomeye ari byo bitanga amahoro n’ibyishimo birambye mu buzima. Abakunzi be bavuga ko amagambo y’indirimbo ze arimo ubutumwa butuma umuntu asubiza amaso ku Mana kandi akumva ashikamye mu kwizera kwe.

Uyu muririmbyi kandi arakunzwe kubera imiririmbire ye itanga icyizere, aho mu ndirimbo ze harimo imiririmbire ihumuriza abakristo, ibashishikariza gusenga no gushima Imana ku bw’ibyo yabakoreye byose.

Uyu muhanzi afite indirimbo nyinshi zagiye zikundwa ndetse zigikunzwe zirimbo: Good day, Your way’s Better yakoranye n’itsinda The Figs, No Longer Bound, Never Get Used to This, Nothing Else n’izindi nyinshi cyane zagiye zigaragara ndetse zikanumvikana ku maradiyo akomeye.

Forrest Frank kandi yitabiriye ibitaramo binyuranye mu mujyi wa Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yahuye n’abakunzi benshi b’indirimbo zo guhimbaza baje kumwumva no gushyigikira ubutumwa bw’indirimbo ze. Ibi bitaramo byamufashije gukomeza kumenyekana no gusakaza ubutumwa bw’ivugabutumwa ku rwego mpuzamahanga.

Forrest Frank ni umwe mu bahanzi bakwiye gushyigikirwa kubera uburyo ashyira imbere ubutumwa bw’Imana mu ndirimbo ze, bigatuma abakunzi bo kuramya babona ibyiringiro n’ubushobozi bwo gukomeza kwizera no gushima Imana mu buzima bwa buri munsi.

Kanda hano urebe indirimbo “Jesus Is Coming Soon”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *