Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 9 Werurwe
Turi ku wa 9 Werurwe 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
632: Intumwa Muhammad yavuze isengesho rya nyuma (Khutbatul Wada).
1908: Hashinzwe ikipe y’umupira w’amaguru ya Inter Milan.
1945: Mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi, umurwa mukuru w’u Buyapani, Tokyo wagabweho ibitero bihitana abasivili barenga ibihumbi 100.
2020: Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giuseppe Conte, yatangaje gahunda ya Guma mu Rugo mu gihugu cyose ubwo iki gihugu cyari cyugarijwe n’Icyorfezo (…)
Turi ku wa 9 Werurwe 2026.
Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Catherine na Francesca.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
632: Intumwa Muhammad yavuze isengesho rya nyuma (Khutbatul Wada).
1908: Hashinzwe ikipe y’umupira w’amaguru ya Inter Milan.

1945: Mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi, umurwa mukuru w’u Buyapani, Tokyo wagabweho ibitero bihitana abasivili barenga ibihumbi 100.
2020: Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giuseppe Conte, yatangaje gahunda ya Guma mu Rugo mu gihugu cyose ubwo iki gihugu cyari cyugarijwe n’Icyorfezo cya COVID-19. Iyi ni yo Guma mu Rugo y’igihugu cyose yabimburiye izindi zose ku Isi mu gihe cy’iki cyorezo.

Mu muziki
1997: Ni italiki y’akababaro ku bakunzi b’injyana ya HipHop kuko ari bwo hapfuye The Notorious B.I.G., umuraperi w’umunyamerika wafatwaga nk’inkingi mwikorezi muri iyo njyana.

Abavutse
1929: Zillur Rahman wayoboye Bangladeshi.

1990: Havutse YG, umuraperi w’Umunyamerika.
Abapfuye
1992: Menachem Begin wabaye Minisitiri w’Intebe wa Israel.
2003: Bernard Dowiyogo wabaye perezida wa Nauru.