Abaramyi Ben na Chance bazaniye ubutumwa budasanzwe urubyiruko rukunda Gen Z comedy
2 mins read

Abaramyi Ben na Chance bazaniye ubutumwa budasanzwe urubyiruko rukunda Gen Z comedy

Ben & Chance bagiye gutaramira mu gitaramo cya Gen Z Comedy Show i KigaliItsinda ry’abaramyi bakunzwe cyane mu Rwanda Ben Serugo na Mbanza Chance, rizwi ku izina rya Ben & Chance ryatumiwe mu gitaramo cy’urwenya kizwi nka Gen Z Comedy Show Kigali giteganyijwe kubera mu mujyi wa Kigali.

Aba baramyi bazataramira abazitabira iki gitaramo, bagaragaza ko umuziki wa gospel ushobora no gusabana n’ibindi byiciro by’imyidagaduro.Iki gitaramo kizaba ku wa Kane tariki ya 12 Werurwe, kikazabera ahazwi nka Camp Kigali guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00 PM).

Biteganyijwe ko kizitabirwa n’abakunzi b’urwenya n’umuziki, aho bazabona uburyo bwo gususuruka binyuze mu bitaramo bitandukanye bizaba bigize uwo mugoroba.Abateguye iki gitaramo batangaje ko kongeramo Ben & Chance ari ukugira ngo abazacyitabira babone n’umwanya wo kuramya no kumva ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zabo.

Abaramyi Ben na Chance bazaniye ubutumwa budasanzwe urubyiruko rukunda Gen z comedy

Uru rugendo rugaragaza uburyo imyidagaduro ishobora guhuza abantu batandukanye bafite inyungu zitandukanye ariko bagahurira ku gusabana no kwishima.Ben & Chance bazwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kandi bamaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda no hanze yarwo.

Indirimbo zabo zagiye zikora ku mitima ya benshi, zigafasha abakunzi babo gukomeza urugendo rwabo rw’ukwemera no Kwizera Yesu.Abateguye iki gitaramo batangaje ko abazacyitabira bazishyura amatike atandukanye aho itike isanzwe ari amafaranga ibihumbi bitanu (5,000 Frw), iya VIP ikaba ibihumbi icumi (10,000 Frw) naho VVIP ikaba ibihumbi makumyabiri (20,000 Frw).

Amatike ashobora kugurwa binyuze ku rubuga rwabugenewe cyangwa ku murongo wa telefoni watanzwe n’abategura igitaramo.Icyizere ni cyose ko iki gitaramo cya Gen Z Comedy Show kizaba umwanya mwiza wo gusabana, guseka no kwishimira impano zitandukanye z’abahanzi n’abanyarwenya. Kuba Ben & Chance bazahataramira byitezweho kongeramo umwihariko, bigatuma abazacyitabira bagira ibyishimo bidasanzwe mu myidagaduro yo mu mujyi wa Kigali.

Camp Kigali igiye kwakira Gen Z Comedy Show irimo Ben & Chance

Umuramyi Ben usanganwe ubuhanga bwo kuyobora ibitaramo byo kuramya Imana yiteguye gutaramira muri BK Arena

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *