Abaramyi bakunzwe hano mu Rwanda bahamagariye abakiristu kurushaho kumenya Yesu Kristu mu ndirimbo “Nataka Nimujue Yesu”
Indirimbo nshya y’itsinda rya riririmba indirimbo zo kuramya Imana mu Rwanda, ryagarutse ku butumwa bwo kurushaho kumenya Yesu Kristo, gusobanukirwa urukundo rwe no kwamamaza agakiza ke ku bandi.
Papi Clever & Dorcas basanzwe bakorana nk’itsinda, bshyize hanze indirimbo nshya yitwa “Nataka nimjue Yesu”, yasohotse ku wa 10 Werurwe 2026. Iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’Igiswahili itanga ubutumwa bukomeye bwo gushishikariza abakristu kurushaho kumenya Yesu Kristo, gusobanukirwa urukundo rwe no kumenya neza agakiza atanga ku bamwizeye.
Papi Clever & Dorcas ni itsinda ry’abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana, rimaze imyaka myinshi rimenyekanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Iri tsinda rishyize hanze iyi ndirimbo mu gihe ryari rimaze iminsi micye rishyize hanze indi ndirimbo.
Batangiye gukorana nk’itsinda mu myaka irenga icumi ishize, bakora indirimbo zitandukanye zifite ubutumwa bwo gukomeza ukwizera no gushishikariza abantu kwegera Imana, bituma bakundwa cyane mu nsengero no mu bitaramo by’ivugabutumwa.
Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi bagaragaza inyota y’umukristu yo kurushaho kwegera Imana no kuyimenya byimbitse, cyane aho bagira bati: “Ndashaka kumenya Yesu kandi nkarushaho kumumenya.” Aya magambo agaragaza icyifuzo cyo kurushaho gusobanukirwa Kristo no gukura mu kwizera.
Indirimbo kandi ivuga ku rukundo rwa Yesu n’agakiza. Ubutumwa buyirimo bugaragaza ko kumenya Yesu bisaba gusobanukirwa urukundo rwe no kwemera agakiza ke mu buzima bwa buri munsi.
Bagaruka kandi ku kamaro ko kumva ijambo ry’Imana riri muri Bibiliya, maze bakagira bati: “Ndashaka kubona Yesu no kurushaho kumva ibyo avuga muri Bibiliya.” Ibi bishimangira ko gusoma no gusobanukirwa Bibiliya ari ingenzi ku mukristu ushaka gukura mu kumenya Imana.
Aba bahanzi bagaragaza ko kumenya Yesu bidakwiye kuguma ku muntu umwe gusa ahubwo ko bigomba gusangizwa abandi. Ubutumwa bushishikariza abakristu gusangiza abandi inkuru nziza y’agakiza, ari na byo iyi ndirimbo igarukaho cyane.
