Umusanzu wa Bosco Nshuti muri Life of Impact, ibihe byo kuramya no Kwakira imitekerereze mishya
2 mins read

Umusanzu wa Bosco Nshuti muri Life of Impact, ibihe byo kuramya no Kwakira imitekerereze mishya

Umuramyi Bosco Nshuti ategerejwe mu bihe bidasanzwe byo kuramya muri “Life of Impact Shaping the Visionaries”Umuramyi mu ndirimbo indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti, ategerejwe mu gikorwa cyihariye cyo kuramya no kuganira ku buzima kizwi nka “Life of Impact Shaping the Visionaries”, giteganyijwe kubera mu mujyi wa Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2026. Iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo gufasha abantu cyane cyane urubyiruko kwimenya no gusobanukirwa intego z’ubuzima bwabo.

Iki gikorwa kiri mu mushinga mugari witwa Life of Impact Project, ugamije guhuza kuramya Imana n’ibiganiro byubaka ubuzima bw’umuntu. Abateguye iki gikorwa barimo n’umuramyi Decalle bagaragaza ko ari umwanya udasanzwe aho abantu bazahura bakaramya Imana, bakiga kandi bakungurana ibitekerezo ku bibazo nyakuri by’ubuzima.Biteganyijwe ko iki gikorwa kizabera muri Dove Hotel, hafi ya ULK i Gisozi, guhera saa kumi z’umugoroba (4:00 PM) kugeza saa moya z’ijoro (7:00 PM) ku isaha yo mu Rwanda.

Ibihe Bikomeye byo Kuramya Bitegerejwe: Bosco Nshuti Azaba Ari mu Bitabira Life of Impact

Abaryitabira bazahabwa umwanya wo kwiga binyuze mu biganiro bya mentorship, storytelling, discussions ndetse no kubaza ibibazo mu buryo bwa Q&A.Umuramyi Bosco Nshuti ni umwe mu bahanzi bazwi cyane mu ndirimbo zo kuramya mu Rwanda, akaba azitabira iki gikorwa mu rwego rwo gufasha abacyitabiriye kwinjira mu bihe byimbitse byo kuramya no guhimbaza Imana. Abateguye iki gikorwa bavuga ko ubuhamya n’indirimbo ze bizafasha abantu gufungura imitima no kwiyegereza Imana mu buryo bwimbitse.

Decalle Umwe mu bafite uruhare rukomeye mu myiteguro ya Life of impact

Insanganyamatsiko y’iki gikorwa igira iti “Worship Beyond Boundaries – Discovering Who You Are & Your Purpose,” igamije kwibutsa abantu ko kuramya Imana atari igikorwa kigenewe gusa kubera mu rusengero, ahubwo ko ari ubuzima bwa buri munsi bugomba kugaragarira mu myanzuro n’imibereho y’umuntu.

Abateguye Life of Impact Shaping the Visionaries bavuga ko iki gikorwa ari amahirwe ku muntu wese wifuza kubona icyerekezo gishya mu buzima, gusobanukirwa impano ze no gutangira urugendo rushya ruganisha ku buzima bufite intego n’ingaruka nziza ku muryango nyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *