Impamvu Danny Mutabazi yahisemo kuririmba mu Giswahili mu ndirimbo zigize album nshya yitwa Waranzuye
2 mins read

Impamvu Danny Mutabazi yahisemo kuririmba mu Giswahili mu ndirimbo zigize album nshya yitwa Waranzuye

Umuramyi Danny Mutabazi yatangiye urugendo rushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho yatangiye gukora indirimbo zimwe mu rurimi rw’Igiswahili mu rwego rwo kurushaho kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi ku isi. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, agaragaza ko ari imwe mu ntambwe nshya zigamije kwagura imbibi z’umurimo w’ivugabutumwa akorera mu muziki.

Uyu muramyi umaze kumenyekana mu ndirimbo zo guhimbaza Imana yavuze ko ururimi rw’Igiswahili rukoreshwa n’abaturage benshi muri Afurika, bityo kurukoresha mu bihangano bye bizafasha ubutumwa bwe kugera ku bantu benshi kurushaho. Yongeyeho ko intego ye ari uko ubutumwa bwiza bwumvwa n’amahanga menshi atandukanye.

Album Waranzuye igaragaza icyerekezo gishya cya Danny Mutabazi mu ivugabutumwa

Mu kiganiro cye kandi, Danny Mutabazi yavuze ko album ye nshya yise Waranzuye ari imwe mu mishinga ikomeye yitezeho guhindura byinshi mu murimo we w’ivugabutumwa binyuze mu muziki. Yavuze ko iyi album igizwe n’indirimbo zirimo ubutumwa bukomeye bwo kwizera, gushima Imana no kuyegurira ubuzima bwose.

Yasobanuye ko indirimbo zigize album Waranzuye zimeze nk’urufunguzo ruzamufasha kugera kure mu murimo we, kuko zifite ubutumwa bushobora kumvwa n’abantu bo mu bihugu bitandukanye. Yavuze ko buri ndirimbo iri kuri iyi album ifite ubutumwa bwihariye bugamije gukomeza imitima y’abizera no kubashishikariza gukomeza kwizera Imana.Muri iyi album harimo indirimbo zirindwi zirimo izitwa Waranzuye,Gologota, Sinzarimbuka, Igicaniro, na Kwaheli Yeriko.

Izi ndirimbo zigaragaza ubuhanga bwe mu guhanga ndetse n’icyerekezo afite cyo gukomeza gukorera Imana binyuze mu muziki.Abakunzi b’umuziki wa gospel bakomeje kugaragaza ibyishimo ku mishinga mishya ya Danny Mutabazi, bavuga ko iyi album nshya izakomeza kubafasha kwegera Imana no gukomeza urugendo rwo kwizera. Biteganyijwe ko indirimbo ziri kuri iyi album zizakomeza gukwira ku mbuga zitandukanye zicishwaho umuziki ku rwego mpuzamahanga.

Amafoto: Danny Mutabazi Yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru:

Album Waranzuye ya Danny Mutabazi igiye kumufungurira amarembo mashya ku rwego mpuzamahanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *