Umuryango wa Kiliziya Gatolika washyize ahagaragara raporo ku ruhare rw’abagore mu buzima n’ubuyobozi bwa Kiliziya
2 mins read

Umuryango wa Kiliziya Gatolika washyize ahagaragara raporo ku ruhare rw’abagore mu buzima n’ubuyobozi bwa Kiliziya

Raporo nshya y’Itsinda rya Gatanu ryiga ku ruhare rw’abagore muri Kiliziya igaragaza ko abagore bafite umusanzu ukomeye mu buzima n’imiyoborere ya Kiliziya, inagaragaza intambwe imaze guterwa mu kubaha imyanya y’ubuyobozi.

Ubuyobozi Bukuru bw’Inteko Rusange y’Abepiskopi muri Kiliziya Gatolika bwatangaje raporo ya nyuma y’Itsinda ry’Ubushakashatsi rya Gatanu (Study Group No. 5) ryibanze ku ruhare rw’abagore mu buzima no mu miyoborere ya Kiliziya. Iyi raporo yashyizwe ahagaragara mu rwego rw’urugendo rwa sinodi rwatangiye nyuma y’icyiciro cya mbere cy’Inteko Rusange ya XVI ya Sinodi y’Abepiskopi.

Nk’uko byatangajwe na Vatican News, iyi raporo yamaze gushyirwa ku rubuga rwa sinodi ya Kiliziya mu ndimi z’Icyongereza n’Igitariyani, ndetse n’incamake yayo ishyirwa mu zindi ndimi eshanu kugira ngo isomerwe n’abakirisitu benshi. Iyi raporo ikurikiye izindi zatangajwe n’andi matsinda yize ku butumwa bwa Kiliziya mu isi y’ikoranabuhanga n’iyigishwa ry’abapadiri hagamijwe kurushaho guteza imbere ubutumwa bwa Kiliziya.

Itangazwa ry’iyi nyandiko ryategetswe na Papa Leo XIV mu rwego rwo kongera gukorera mu mucyo no gusangiza abakirisitu n’abandi bose ibyagezweho mu biganiro n’isesengura byakozwe kuri iyi ngingo. Ubuyobozi bwa Kiliziya bwagaragaje ko gusangira amakuru nk’aya bifasha abakirisitu gusobanukirwa neza uruhare rwabo mu buzima bwa Kiliziya.

Raporo igizwe n’ibice bitatu by’ingenzi birimo igisobanura amateka y’iri tsinda n’uburyo ryakoraga, igice gikubiyemo insanganyamatsiko zavuye mu biganiro byakozwe, ndetse n’ubuhamya bw’abagore bakorera mu nzego zitandukanye za Kiliziya. Muri ibyo biganiro hibanzwe ku kumva ubunararibonye bw’abagore basanzwe bafite inshingano muri Kiliziya n’uruhare rwabo mu gutuma ibikorwa byayo birushaho gutera imbere.

Raporo inagaragaza intambwe zimaze guterwa mu guha abagore imyanya y’ubuyobozi muri zimwe mu nzego za Vatican, aho Papa Francis na Papa Leo XIV bagaragajwe nk’abatanze urugero mu kubashyira mu myanya itandukanye.

Abashinzwe inzego za Kiliziya bazifashisha ibyavuye muri ubu bushakashatsi gutegura ibyifuzo bifatika bizashyikirizwa Papa kugira ngo bifatirweho ibyemezo byafasha kurushaho guteza imbere uruhare rw’abagore muri Kiliziya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *