Indirimbo nshya “Wastahili” yongoye kwibutsa abakristu ko Yesu akwiriye icyubahiro cyose
1 min read

Indirimbo nshya “Wastahili” yongoye kwibutsa abakristu ko Yesu akwiriye icyubahiro cyose

Mu gihe Alarm Ministries ikomeje umurimo wayo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo, yongeye gutanga ubutumwa bukomeye ku bakristu bwo kuramya Imana, aho yibibukije ko Yesu Kristo akwiriye icyubahiro, ishimwe n’ikuzo by’iteka ryose.

Alarm Ministries ni imwe mu makorali azwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, kuri ubu ikaba yashyize hanze indirimbo nshya yise “Wastahili” iri mu rurimi rw’Igiswahili. Ni indirimbo igaruka ku butumwa bwo gushima Imana no kuyitambira icyubahiro, igaragaza ko Yesu ari Umwami w’abami ukwiye guhabwa ikuzo ryose.

Amagambo agize iyi ndirimbo agaragaza ko ibiremwa byose bikwiye guhimbaza Imana. Aho baririmba bavuga bati: “Ibiremwa byose biragusingiza Mana ikomeye, buri rurimi rukuramye iteka ryose.” Ubu butumwa busobanura ko Imana ari yo ifite ububasha ku byaremwe byose kandi ko kuyisingiza ari inshingano ya buri wese uyemera.

Indirimbo inagaruka ku bikorwa bikomeye Imana yakoze bivugwa muri Bibiliya, aho bavuga bati: “Mu izina rya Yesu amavi yose napfukame, ibiri mu ijuru n’ibiri ku isi bitigite.” Bagakomeza bavuga ko Imana ari yo “ihindura ibihe n’ibihe kandi ihishura amabanga n’ibyihishe,” ndetse bakibutsa igitangaza cy’uko “yatandukanyije Inyanja Itukura ikaba inzira y’umwuma,” bigaragaza imbaraga n’ubushobozi bwayo.

Alarm Ministries yatangiye nk’itsinda ry’abaririmbyi b’urubyiruko mu mpera z’imyaka ya 1990, rifite intego yo gukoresha umuziki mu kwamamaza ubutumwa bwiza no kugarurira abantu ibyiringiro. Mu myaka irenga 25 rimaze rikora umuziki, rimaze kumenyekana cyane mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ibitaramo by’ivugabutumwa n’ibikorwa byo gufasha abakirisitu kwegera Imana.

Indirimbo “Wastahili” ni imwe mu zikomeje kugaragaza icyerekezo cya Alarm Ministries cyo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki, aho ubutumwa bwayo bushishikariza abantu guha Imana icyubahiro no kwemera ububasha bwa Yesu Kristo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Indirimbo nshya ya Alarm Ministries

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *