Umuhanga mu gutunganya indirimbo Mubogora na Madamu we Kamikazi biteguye gukora indirimbo zikiza umutima
Abaramyi babana nk’umugore n’umugabo, Mubogora na Kamikazi, batangaje ko bateguye ibihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza Imana bizaba birimo n’ikorwa rya Live Recording y’indirimbo nshya bise “Heaven My Home.” Iki gikorwa gitegerejwe na benshi mu bakunzi b’indirimbo zo kuramya bitewe n’uburyo aba baramyi basanzwe bazwiho ubutumwa bukora ku mitima y’ababakurikirana.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryabo, iki gikorwa kizaba ari umwanya wihariye wo kwegera Imana binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza, aho hazaririmbwa indirimbo zitandukanye ziganjemo iziganisha ku buzima bwo mu ijuru no kwibutsa abakristo aho urugendo rwabo rugana.Aba baramyi bavuga ko bahisemo izina “Heaven My Home”bashaka kwibutsa abantu ko ubuzima bw’umukristo budashingiye gusa ku byo abona ku isi, ahubwo ko intego nyamukuru ari ukugera mu bwami bw’ijuru.

Ni ubutumwa bavuga ko bwashyizwe cyane mu ndirimbo bazaririmba muri iki gikorwa.Iki gitaramo cyaLive Recording kizaba kirimo indirimbo nshya zizakorwa mu buryo bwa mashusho n’amajwi ku buryo zizashobora gusohoka nyuma zigahabwa abakunzi b’umuziki wa gospel hirya no hino.
Biteganyijwe ko hazaba n’igihe cyihariye cyo gusenga no gusabana n’Imana.Abakunzi b’indirimbo zo kuramya n’abakurikira umurimo w’aba baramyi barahamagarirwa kuzitabira iki gikorwa, kuko giteganyijwe kuzaba umwanya ukomeye wuzuyemo kuramya, ubutumwa bw’ihumure ndetse n’ijambo ry’Imana rifasha abantu kongerwa imbaraga mu rugendo rwabo rwo kwizera.
Mubogora na Kamikazi bakomeje kuvuga ko intego yabo nyamukuru ari ugukoresha impano bahawe mu kwamamaza ubutumwa bwiza no gufasha abantu benshi kwegera Imana. Bemeza ko iki gikorwa cya “Heaven My Home Live Recording”kizaba ari indi ntambwe ikomeye mu murimo wabo wo kuramya no gukomeza gukorera Imana binyuze mu muziki.


