Top 7 Gospel Songs of The Week: Indirimbo Ziri Guhumuriza Imitima Muri Iki Cyumweru
Mu gihe umuziki wa Gospel ukomeje kuba inzira ikomeye yo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu batandukanye, abahanzi n’amakorali bakomeje gushyira hanze ibihangano bishya bikora ku mitima ya benshi. Binyuze mu rutonde rwa Top 7 Gospel Songs of The Week, hatoranywa indirimbo nshya zigaragaje imbaraga mu butumwa ndetse no mu buryo zakiriwe n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Muri iki cyumweru, izi ndirimbo zirindwi ni zo zagaragaje umwihariko mu gukomeza no guhumuriza imitima y’abizera.
1. WASTAHILI – Alarm Ministries
Iyi ndirimbo ya Alarm Ministries ni indirimbo yo kuramya Imana ishimangira ko Imana ari yo yonyine ikwiriye icyubahiro n’ishimwe.
2. YARUHUTSE UMUSARABA – Shiloh Choir
Shiloh Choir bazanye indirimbo yibutsa igitambo cya Yesu Kristo ku musaraba. Ubutumwa bwayo bugamije kwibutsa abakristo ko ku musaraba ari ho habonetse agakiza n’imbabazi z’Imana ku bantu bose.
3. SASA NI WAKATI – Josh Ishimwe
Josh Ishimwe muri iyi ndirimbo ashishikariza abantu kudatinza kugarukira Imana. Nk’uko umutwe ubivuga, ubutumwa bwayo bwibutsa abantu ko igihe cyo kwegera Imana ari ubu, mbere y’uko amahirwe abacika.
4. BIENFAIT BIMIRA II – Umusaraba
Umuramyi Bienfait Bimira akomeza gutanga ubutumwa bushingiye ku musaraba wa Kristo. Muri iyi ndirimbo agaragaza imbaraga z’agakiza n’urukundo Imana yagaragarije abantu binyuze mu rupfu rwa Yesu.
5. Umugisha – Asaph Rubirizi ft. Prosper Nkomezi
Ni indirimbo igaragaza ko ubuzima bw’umuntu bwuzura iyo Imana imubereye ubuyobozi.
6. Richard Zebedayo – HARUMUNSI ft Tresor Zebedayo
Ni indirimbo yibutsa abantu umunsi wibyishyimo
7. KU MUSARABA – Elayono Choir Kanombe ADEPR Rwimbogo ft. Decalle
Elayono Choir Kanombe bafatanyije na Decalle basoza uru rutonde n’indirimbo igaruka ku kamaro k’umusaraba mu buzima bw’umukristo.
Izi ndirimbo zirindwi ziri mu zagaragaje imbaraga muri iki cyumweru mu muziki wa Gospel, zifasha abizera kwegera Imana no gukomeza ukwizera kwabo. Abakunzi b’uyu muziki bakomeje gukurikirana ibihangano bishya bitandukanye, bigamije kubaka imitima no gukomeza ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
