Uri amahoro yanjye! Prosper Nkomezi ubwo yifurizaga umukunzi we Retina isabukuru nziza y’amavuko
Mu magambo yuzuye urukundo, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, yifurije isabukuru nziza umukunzi we Retina Nkurunziza mu butumwa bwuje urukundo, bashimira Imana ku buzima n’urugendo rwabo.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, Prosper Nkomezi, yongeye kugaragaza urukundo akunda umukunzi we Retina Nkurunziza ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko abinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Ubutumwa bwe bwuje amarangamutima n’amagambo agaragaza ko amufata nk’umuntu udasanzwe mu buzima bwe.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Prosper Nkomezi yasabye inshuti n’abamukurikira kwifatanya na we kwifuriza umugore we umunsi mwiza w’amavuko. Yavuze ko Retina ari we umutima w’ubuzima bwe, amwita amahoro ye, ibyishimo bye ndetse n’umugisha ukomeye afite mu buzima bwe.
Yagaragaje ko buri munsi babana awufata nk’inzozi nziza atifuza gukangukamo, anashimira Imana yamuzaniye uwo mugore mu buzima bwe.
Ati: “Uri amahoro yanjye, ibyishimo byanjye ndetse n’umugisha ukomeye mfite mu buzima. Buri munsi turi kumwe umeze nk’inzozi nziza ntifuza ko nzigera nkangukamo. Ndashimira Imana yakuzanye mu buzima bwanjye. Ndagukunda, Thirteen.”
Retina Nkurunziza yasubize umukunzi we mu magambo macye ati: “Umwami wanjye.”
Mu butumwa bwa Retina, yashimiye Imana ku mpano y’ubuzima n’ubuntu bwayo bwamugejeje aho ageze uyu munsi. Yavuze ko buri mwaka mushya w’ubuzima umwibutsa ko Imana imufitiye imigambi myiza yuzuye ibyiringiro n’ahazaza heza.
Yagize ati: “Ndashimira Imana ku mpano y’ubuzima no ku buntu bwayo bwangejeje aha. Buri mwaka unyibutsa ko imigambi yayo ari myiza kandi yuzuye intego. Nk’uko byanditswe muri Yeremiya 29:11, imigambi y’Imana itanga ibyiringiro n’ahazaza. Ninjiye muri uyu mwaka mushya mfite ukwizera, gushimira no kwizera ibyo Imana yateguye mu buzima bwanjye.”
Prosper Nkomezi ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zifite ubutumwa bwo kwizera n’ihumure, zikundwa n’abakristo benshi mu Rwanda no hanze yarwo. Umuziki we wagiye ugira uruhare mu gukomeza abantu mu kwizera no kubafasha kwegera Imana.
Ubutumwa bw’aba bombi bwakiriwe neza n’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragaje ko bishimiye uburyo bagaragaza urukundo rwabo n’ukwizera kwabo.

