Ubuyobozi bw’Abayisilamu mu Rwanda bwabasabye gukomeza ibikorwa byiza nyuma ya Ramadhan
1 min read

Ubuyobozi bw’Abayisilamu mu Rwanda bwabasabye gukomeza ibikorwa byiza nyuma ya Ramadhan

Abayisilamu basoje igisibo cy’ukwezi gutagatifu basabwa kurushaho gufasha abatishoboye no gukomeza ubumwe.

Abayisilamu bo mu Rwanda basoje igisibo cy’Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan kuri uyu wa Gatanu, basabwa gukomeza ibikorwa byiza birimo gufasha abatishoboye no kurushaho kubaka ubumwe bwabo. Ibi byagarutsweho mu isengesho rikuru ryabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ryitabiriwe n’abayisilamu benshi baturutse hirya no hino mu gihugu.

Mu butumwa bwatangiwe muri iri sengesho, hibukijwe ko Ramadhan atari igihe cyo gusiba gusa, ahubwo ari n’igihe cyo kwiyubaka mu bikorwa by’urukundo, ubufatanye no gufasha abatishoboye, bityo bikaba bikwiye gukomeza no mu buzima bwa buri munsi n’igihe igisibo kirangiye.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya, yashimangiye ko kurangiza Ramadhan bidakwiye kuba iherezo ry’ibikorwa byiza. Yasabye abayisilamu gukomeza gusenga, gutanga no gufasha abatishoboye, ndetse no gukomeza ubumwe, yibutsa ko amasomo bakuye muri uku kwezi agomba kubabera umusingi wo gukomeza gukora ibyiza mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ati: “Bavandimwe bayisilamu, igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan kuba tugisoje ntabwo bigomba kutubera iherezo ryo gukora ibikorwa byiza.

Mu gihe cy’uku kwezi, Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wagaragaje ibikorwa bifatika by’ubufasha, aho watanze inkunga y’ibiribwa ku miryango 7,329. Aya mafunguro yaturutse ku mafaranga yakusanyijwe asaga Miliyoni 38 Frw, yakoreshejwe mu kugura ibiribwa byagenewe abatishoboye kugira ngo basabane neza ku munsi usoza Ramadhan.

Si ibyo gusa kandi, kuko mu gihugu hose hatanzwe Toni 20 z’umuceri zagenewe imiryango 3,855 mu turere dutandukanye, mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ubuzima bwabo no kubafasha mu mibereho ya buri munsi.

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wanashyize imbaraga mu burezi, aho wishyuriye amashuri urubyiruko 587. Muri bo, 497 bafashijwe kwiga imyuga, 64 bishyurirwa amashuri yisumbuye, mu gihe 26 babonye amahirwe yo kwiga muri Kaminuza zo mu Rwanda no hanze yarwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *