Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 20 Werurwe
2 mins read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 20 Werurwe

Turi ku wa 20 Werurwe 2026.
Ni umunsi mpuzamahanga wo kurangwa n’ibyishimo ukanaba umunsi mpuzamahanga wahariwe Ururimi rw’Igifaransa ari na bwo hizihizwa Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, (OIF) uyobowe n’Umunyarwandakazi, Louise Mushikiwabo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2009: Perezida Paul Kagame yahuriye na Nelson Mandela i Johannesburg, aho yahaye uyu mukambwe wahoze ayobora Afurika y’Epfo, impano y’inkoni igizwe n’amabara y’ibendera ry’u Rwanda. (…)

Turi ku wa 20 Werurwe 2026.

Ni umunsi mpuzamahanga wo kurangwa n’ibyishimo ukanaba umunsi mpuzamahanga wahariwe Ururimi rw’Igifaransa ari na bwo hizihizwa Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, (OIF) uyobowe n’Umunyarwandakazi, Louise Mushikiwabo.

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu John Nepomucen.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2009: Perezida Paul Kagame yahuriye na Nelson Mandela i Johannesburg, aho yahaye uyu mukambwe wahoze ayobora Afurika y’Epfo, impano y’inkoni igizwe n’amabara y’ibendera ry’u Rwanda.

2017: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiriye uruzinduko i Vatican mu Butaliani, bakirwa na Papa Francis wasabye imbabazi ku bw’uruhare bamwe mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

1956: Tunisia yabonye ubwigenge yigobotoye ubukoloni bw’u Bufaransa.

1987: Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa (FDA) cyemeje umuti wa Azidothymidine (AZT) uwa mbere wari ukorewe guhangana n’icyorezo cya Virusi itera SIDA.

Mu muziki

2020: The Weeknd yashyize hanze album yise “After Hours” yakunzwe na benshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu bindi bihugu.

2020: Abakunzi b’umuziki ni bwo bumvise inkuru y’akababaro y’uko Kenny Rogers wubatse izina mu njyana ya Country Music, yitabye Imana.

Abavutse

1984: Fernando Jose Torres, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Espagne.

1990: Marcos Rojo, umunya-Argentine wamenyekanye ubwo yakiniraga ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza.

Abapfuye

2017: David Rockefeller, umuherwe w’Umunyamerika akanaba umwuzukuruza wo mu muryango w’abazwi nka ba Rockefeller bafatwa nka bamwe mu baherwe b’ibihe byose mu babayeho.

2013: Zillur Rahman, wabaye perezida wa 19 wa Bangladesh.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *