Alicia & Germaine mu bahanzi bahatanira ibihembo bikomeye bya Africa Golden Awards 2026
2 mins read

Alicia & Germaine mu bahanzi bahatanira ibihembo bikomeye bya Africa Golden Awards 2026

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda barimo itsinda ry’abakiri bato Alicia & Germaine ndetse n’umuhanzi Israel Mbonyi bari mu bahataniye ibihembo Mpuzamahanga mu byiciro bitandukanye.

Itsinda ry’abahanzi Alicia & Germaine riri mu bahanzi bahatanira ibihembo bikomeye bya Africa Golden Awards 2026, amarushanwa mpuzamahanga ahuriza hamwe ibyamamare byo ku mugabane wa Afurika n’ahandi ku isi. Iri rushanwa rigamije guha agaciro abahanzi n’abandi bagira uruhare mu iterambere ry’umugabane.

Alicia & Germaine bamenyekanye cyane mu ndirimbo yabo “Ibendera”, bahatanye mu cyiciro cya Top African Gospel Group/Duo, aho bahanganye n’amatsinda akomeye aturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika arimo Joyous Celebration, Dube Brothers, Midnight Crew n’andi.

Ibi bigaragaza urwego umuziki w’iri tsinda wo mu Rwanda umaze kugeraho mu kumenyekana no guhatana ku rwego mpuzamahanga.

Ku rundi ruhande, Israel Mbonyi uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa gospel mu Rwanda, ahatanye mu cyiciro cya Most Inspiring Gospel Artist, icyiciro gihuriramo abahanzi bafite indirimbo zikora ku mitima ya benshi ndetse zigafasha abantu mu rugendo rwabo rw’iyobokamana.

Israel Mbonyi, wamamaye mu ndirimbo “Nina Siri” ahatanye n’abahanzi bakomeye bo muri Afurika bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo Christina Shusho, Wapendwa Muziki, Sinach n’abandi.

Ibihembo bya Africa Golden Awards bihabwa abahanzi bagaragaza udushya, ibikorwa bifite akamaro ku muryango mugari ndetse n’abafasha mu kubaka umuryango utekanye binyuze mu mpano zabo.

Ku bahanzi ba Gospel, ibi bihembo bifite agaciro gakomeye kuko bishyira imbere ubutumwa bwiza n’uruhare rwabo mu guhindura ubuzima bw’abantu.

Biteganyijwe ko ibi bihembo bizatangwa ku wa 2 Gicurasi 2026, aho abahanzi bazaba bahatanye mu byiciro bitandukanye, bazatoranywa hashingiwe ku majwi y’abafana n’isuzuma ry’abategura iri rushanwa.

Kwiyongera kw’abahanzi ba Gospel bo mu Rwanda mu marushanwa nk’aya bigaragaza ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kwaguka no kumenyekana ku rwego Mpuzamahanga, bikaba binatanga icyizere cy’uko ushobora gukomeza kuzamura izina ry’u Rwanda mu ruhando rw’isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *