True Promise ministries yateguriye abakunzi bayo ibihe bidasanzwe byo guhishurirwa urugendo rwo gukizwa
True Promise ministries yateguriye abakunzi bayo igitaramo gikomeye cyo gusenga no kuramya Imana cyiswe “True Prayer Gathering” kigiye kubera mu rusengero rwa Calvary Wide Fellowship Ministries, kikaba cyateguwe na True Promises Ministries byumwihariko.
Iki gikorwa cyitezweho kuzahuza imbaga y’abakristo baturutse hirya no hino, bagahurira hamwe mu bihe byoo gusenga no kuramya Imana byimbitse.Nk’uko bigaragara ku makuru yatangajwe n’abateguye iki gikorwa, True Prayer Gathering izaba ku Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2026, guhera saa cyenda z’amanywa (3:00 PM) kugeza saa mbiri z’ijoro (8:00 PM).

Igihe cyo kuvugurura ukwizera: Igiterane cy’amasengesho kigiye kubera i Kigali
Igihe cyateganyijwe kirimo amasengesho, kuramya no guhimbaza Imana, ndetse n’inyigisho zijyanye n’ijambo ry’Imana.Insanganyamatsiko y’iki gitaramo ishingiye ku ijambo riboneka muri Bibiliya mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana 4:14, rivuga ku mazi y’ubugingo atangwa na Yesu, aho uzayanywa atazongera kugira inyota ukundi.
Iyi nsanganyamatsiko igamije gushishikariza abantu gushaka Imana byimazeyo no kwakira ubugingo buhoraho.Muri iki gitaramo, hazaba harimo n’umwigisha w’ijambo ry’Imana, Pasiteri Habimana Didier, uzaba ari umuvugabutuma bwiza.

Biteganyijwe ko azatanga ubutumwa bwihariye buzafasha abitabiriye kwegera Imana no gusobanukirwa neza imbaraga z’isengesho nyakuri.Itsinda rya Gisubizo Ministry rizwiho kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bukomeye, rikazafasha mu kuyobora abitabiriye mu mwuka wo kuramya. Abahanzi n’abaramyi batandukanye nabo bazitabira iki gikorwa, bityo kikazaba umwanya mwiza wo kwegerana n’Imana no guhindura ubuzima.
Abateguye iki gikorwa barahamagarira abantu bose kuzitabira ari benshi, bakaza bafite inyota yo gusenga no kwakira imigisha iva ku Mana. Bizeye ko “True Prayer Gathering” izaba igikorwa kizahindura ubuzima bwa benshi, ikaba intambwe ikomeye mu kongera imbaraga z’ukwizera no kwegera Imana.
