Tumaini Byinshi yahuje imbaraga na Patient Bizimana bahumuriza abakirisitu mu ndirimbo nshya Ganiriza
Indirimbo nshya “Ganiriza” y’umuhanzi Tumaini Byinshi ft Patient Bizimana, ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwo kwiyubaka mu mwuka no gutsinda kwiheba, aho abahanzi bashishikariza abakristo kuganiriza imitima yabo no kwiringira Imana mu bihe bikomeye.
Kuri uyu wa 19 Werurwe, umuhanzi Tumaini Byinshi yunze ubumwe na Patient Bizimana bashyira hanze indirimbo “Ganiriza,” yakiriwe neza n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Iyi ndirimbo igaragaramo ubutumwa bwihariye bwo gukomeza abakristo mu bihe by’ibigeragezo, ibibutsa ko hari imbaraga ziva mu kuganiriza umutima no kwiringira Imana.
Mu magambo yayo, iyi ndirimbo igaragaza urugamba rw’imbere mu mutima w’umuntu uhanganye n’ibitekerezo bibi n’ijwi rimuca intege. Aho baririmba bati “ganiriza umutima wanjye, we kwiheba mpa imbaraga,” aba bahanzi bashishikariza buri wese kwiyegereza Imana no kwirinda kwiheba nubwo ubuzima bwaba bukomeye.
Indirimbo kandi igaragaza neza uburyo ijwi ribi rishobora gutuma umuntu acika intege, aho bagira bati “cecekesha aya majwi yose ya satani anshintege.” Aha, ubutumwa bwumvikanamo ni uko abakristo bagomba kwirinda ibitekerezo bibaca intege, bagashaka amahoro n’imbaraga bituruka ku Mana.
Ubufatanye bwa Tumaini Byinshi na Patient Bizimana bwuje ubuhanga mu gutanga ubutumwa bukora ku mutima, bukoresheje amagambo afite uburemere mu buzima bwa gikristo. Indirimbo yabo ifite injyana ituje ifasha uyumva gutekereza no kwisuzuma mu buzima bwe bwa buri munsi.
“Ganiriza” ni indirimbo ije yibutsa abakristo ko kuganiriza umutima no kuwuyobora mu kuri ari ingenzi mu rugendo rwo kwizera. Ni ubutumwa buhamagarira abantu bose gushikama, kwirinda kwiheba, no kwizera ko Imana ihora iri hafi yo kubafasha mu bihe byose.
Kanda hano urebe indirimbo Ganiriza
