Umushumba w’Itorero arashinjwa gusenya urugo rw’umukirisitu no kunyereza umutungo w’itorero
Umukirisitu umaze imyaka 30 muri Itorero Mamlaka Hill Chapel, yajyanye mu nkiko umushumba waryo, amushinja kugirana umubano wihariye n’umugore we no gukoresha nabi umutungo w’urusengero.
Mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, umushumba w’Itorero Mamlaka Hill Chapel, Charles Muhia Ng’ang’a, ari mu mazi abira nyuma yo gushinjwa n’umwe mu bakirisitu b’iri torero kugirana umubano wihariye n’umugore we ndetse no gusesagura umutungo w’itorero. Ibi byatumye ikibazo kigera mu nkiko, kikaba cyatangiye gukurikiranwa n’urukiko rwa Milimani.
Njihia Njoroge, umaze imyaka igera kuri 30 ari umunyamuryango w’iri torero, ni we watanze ikirego. Avuga ko umugore we, wari umaze imyaka irenga 20 ari mu bayobozi bakuru b’itorero, yagiranye umubano udasanzwe n’uyu mushumba. Njoroge ashimangira ko ibyo byasenye urugo rwe, bikamugiraho ingaruka zikomeye mu mibereho ye n’umuryango we.
Ku wa 16 Werurwe 2026, Njoroge yashyikirije urukiko ibimenyetso birimo ubutumwa n’amajwi byo kuri WhatsApp byerekana ibiganiro byabaye hagati y’umugore we na Muhia Ng’ang’a.
Avuga ko yabisanze muri telefone y’umugore we ubwo yayakaga umwana wabo kandi ko byagaragazaga amagambo arenze ubucuti busanzwe, ahubwo asa n’agaragaza urukundo rwihariye n’ibitekerezo biganisha ku busambanyi.
Uyu mugabo akomeza avuga ko yagerageje kwegera uyu mushumba amusaba kumufasha kugarura umugore we mu murongo mwiza, ariko akaza gutungurwa no kumenya ko uwo yari yizeye ari we nyirabayazana w’ikibazo.
Ibi byatumye yumva agambaniwe bikomeye, afata icyemezo cyo kujyana ikibazo mu nkiko kugira ngo gikemurwe mu buryo bw’amategeko.
Ku ruhande rwe, umushumba Charles Muhia Ng’ang’a yemera ko yandikiranaga n’uyu mugore, ariko akavuga ko byari ubucuti busanzwe bushingiye ku mirimo y’itorero.
Ahakana ko atigeze agira umugambi wo gusambana na we, akavuga ko ibyo ashinjwa bidafite ishingiro. Gusa Njoroge akomeza kugaragaza ko hari n’ibimenyetso by’imicungire mibi y’umutungo w’itorero, nabyo bikaba biri mu bikomeje gukorwaho iperereza n’inzego zibishinzwe.
