Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 23 Werurwe
Turi ku wa 23 Werurwe 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Ubumenyi bw’Ikirere kuva mu 1950 ubwo hashyirwago Umuryango Ushinzwe Ubumenyi bw’Ikirere ku Isi (World Meteorological Organization).
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2000: Pasteur Bizimungu wayoboraga u Rwanda, yeguye ku mirimo ye nyuma y’imyaka itandatu ari ku butegetsi.
2009: I Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hasinywe amasezerano y’amahoro hagati ya leta n’umutwe wa Congrès National Pour La Défense (…)
Turi ku wa 23 Werurwe 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Ubumenyi bw’Ikirere kuva mu 1950 ubwo hashyirwago Umuryango Ushinzwe Ubumenyi bw’Ikirere ku Isi (World Meteorological Organization).
Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Turibius.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2000: Pasteur Bizimungu wayoboraga u Rwanda, yeguye ku mirimo ye nyuma y’imyaka itandatu ari ku butegetsi.

2009: I Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hasinywe amasezerano y’amahoro hagati ya leta n’umutwe wa Congrès National Pour La Défense du Peuple (CNDP) wayoborwaga na Laurent Nkunda mu bya gisirikare, icyakora leta ntiyigeze yubahiriza ayo masezerano, ari na byo byabaye intandaro y’ivuka ry’Umutwe wa M23 mu 2012.

2014: Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Guinea habonetse abafite icyorezo cya Ebola gifatwa mu mateka nk’igikomeye kurusha ibindi.
Mu muziki
2002: Eminem yabaye umuraperi wa mbere utsindiye igihembo cya Oscar bivuye mu ndirimbo yise “Lose Yourself” yakoreshejwe muri film “8 Mile”, bikayihesha guhembwa nk’inziza y’umwimerere.

2019: Burna Boy yakuriwe ingofero mu gitaramo yakoreye i Kigali mu Intare Conference Arena, asoza abanyabirori batabishaka.

Abavutse
1957: Lucio Gutiérrez, wabaye perezida wa 52 wa Equateur.

1983: Mo Farah, Umwongereza ukomoka muri Somalie ufatwa nk’umwe mu beza Isi yagize mu gusiganwa ku maguru.

Abapfuye
2012: Abdullahi Yusuf Ahmed, wahoze ari Perezida wa Somalie.
2014: Adolfo Suárez wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Espagne.
2015: Lee Kuan Yew wabaye Minisitiri w’Intebe wa Mbere wa Singapour.
