“Yesu urihe?” Umuramyi Judikay aribaza aho Yesu ari nyuma y’agahinda ko kubura umwana we wa Gatandatu
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya Imana muri Nigeriya, Judikay, ari mu gahinda n’ibibazo ku kwizera nyuma y’ubutumwa bwe bwakoze ku mitima ya benshi yibaza aho Yesu ari bitewe no guhura n’ikigeragezo gikomeye cyo kubura umwana we wa gatandatu.
Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Judikay, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gusangiza abamukurikira ubutumwa bwuzuye agahinda n’amarira, yibaza ati “Yesu urihe?” nyuma yo kubura umwana wa Gatandatu inda ivuyemo. Ibi byabaye mu mwaka wa 2025, bikaba byarakoze ku mitima ya benshi bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Mu magambo ye, Judikay yagaragaje uburemere bw’iki kigeragezo, asobanura ko byabaye amaze amezi atatu atwite. Yavuze ko yatangiye kubona ibimenyetso bidasanzwe birimo kuva amaraso n’amazi, ibintu byaje kurangira iyo nda ivuyemo nubwo yahise ajyanwa kwa muganga.
Yaranditse ati: “Mu Kwezi kwa Gashyantare 2025 nahuye n’ikigeragezo cyari gikomeye cyane kimbabariza ubuzima cyane. Narimaze amezi 3 ntwite inda ya Gatandatu ubwo muri iyo minsi ngeraho umunsi umwe numva ntangiye gutengurwa.”
Yakomeje agira ati: “Nagiye kubona mbona hatangiye kuza amazi (……) niba uri umugore urumva neza icyo mvuze. Najya no kwihagarika hakaza amaraso. Byarakomeje gutyo byanga guhagarara, amaraso akomeza kuza”.
“Ubwo nagiye kwa muganga ariko nzi neza ibirimo kumbaho ubwo nahise mbura umwana wa Gatandatu wari umaze amezi atatu (3) mu nda.”
Uyu muramyi yavuze ko nubwo abaganga bakoze ibishoboka byose ngo bamufashe, bitagize icyo bitanga kuko inda yari yamaze kuvamo.
Ibi byaramubabaje cyane cyane ko atari ubwa mbere ahuye n’iki kibazo, ahubwo ari ku nshuro ya gatandatu abuze umwana ataravuka.
Nyuma yo kuva kwa muganga no kugera mu rugo, yavuze ko ijoro ryamubereye rirerire, arira cyane kubera ububabare n’agahinda yari afite.
Ati: “Ubwo nagezwaga mu rugo, natekerezaga ko meze neza ariko byarananiye kubera ko byari bibaye ku nshuro ya 6. Mu ijoro nahuye n’ibigeragezo bikomeye cyane, ndarira cyane kugeza na n’ubu.”
Ni muri urwo rwego yagaragaje amarangamutima akomeye, yibaza aho Yesu ari muri ibyo bihe by’akababaro, ikibazo cyakoze ku mitima ya benshi ndetse gitera impaka ku kwizera n’ibigeragezo.
Iyi nkuru ya Judikay yongeye kwerekana ko nubwo abantu bagira ukwizera gukomeye, guhura n’ibigeragezo bikomeye mu buzima bitabura.
