Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 24 Werurwe
2 mins read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 24 Werurwe

Turi ku wa 24 Werurwe 2026. Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kurandura Igituntu.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2000: Perezida Paul Kagame yatangiye kuyobora u Rwanda mu buryo bw’inzibacyuho kugeza ku wa 25 Kanama 2003 ubwo binyuze mu matora rusange, yatorerwaga kuyobora u Rwanda mu gihe cya manda y’imyaka irindwi.
2018: Abanyeshuri bo muri Amerika bakoze imyigaragambyo bise “March for Our Lives” basaba leta gushyiraho amategeko akarishye agenga ibyo gutunga no gukoresha (…)

Turi ku wa 24 Werurwe 2026.

Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kurandura Igituntu.

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika izrizihiza Mutagatifu Oscar Romero na Catheline.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2000: Perezida Paul Kagame yatangiye kuyobora u Rwanda mu buryo bw’inzibacyuho kugeza ku wa 25 Kanama 2003 ubwo binyuze mu matora rusange, yatorerwaga kuyobora u Rwanda mu gihe cya manda y’imyaka irindwi.

2018: Abanyeshuri bo muri Amerika bakoze imyigaragambyo bise “March for Our Lives” basaba leta gushyiraho amategeko akarishye agenga ibyo gutunga no gukoresha intwaro, nyuma y’aho Nikolas w’imyaka 19 arashe ku ishuri ryisumbuye rya Parkland akica abantu 19 abandi 17 bagakomereka.

2024: Muri Sénegal habaye amatora ya perezida wa repubulika nyuma y’iminsi y’imyigaragambyo y’abaturage, yaguyemo 23 basabaga ko ubutegetsi buhinduka, babushinja kurwanya Kandidatire y’uwitwa Ousmane Sonko utaravugaga rumwe n’ubutegetsi.

Mu muziki

2020: Manu Dibango, umunya-Cameroun w’umunyamuziki n’umwanditsi w’indirimbo wamamaye cyane muri Afurika, yitabye Imana.

Abavutse

1951: Tommy Hilfiger, Umunyamerika wubatse izina mu ruganda rw’imideri n’imyambaro yitiriye iryo zina.

2001: William Saliba ukina yugarira izamu mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa na Arsenal mu Bwongereza.

1987: Ramires Santos do Nascimento, umunya-Brésil wamenyekanye ubwo yakiniraga Ikipe ya Chelsea mu Bwongereza.

Abapfuye

2016: Johan Cruyff, Umuholandi ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza b’umupira w’amaguru Isi yagize, ari na we Ikipe ya Barcelone ikesha imikinire yayo, aho yanatwaye imipira itatu ya zahabu, “Ballon d’Or” irimo ibiri yatwaye akinira iyi kipe n’undi yatwaye akinira Ajax Amsterdam y’iwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *