Goshen Choir igiye kumurika album nshya mu gitaramo Umwami Mwiza kizibutsa abakristo ko Yesu ari Umwami ugira neza
Iki gitaramo cyitezweho kuzamurikira Kristo iminyago kizahuriza hamwe amakorali n’abigisha b’Ijambo ry’Imana mu rwego rwo gukomeza kwizera no guhumuriza imitima y’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana
Goshen Choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR SGEEM iritegura kumurika album nshya mu gitaramo cyiswe “Umwami Mwiza Album Launch”, igikorwa cyitezweho kuba umwanya wo gusangira ubutumwa bwiza no gukomeza abakristo mu kwizera. Iki gitaramo kizaba kigamije kuzamurikira Kristo iminyago, gishingiye ku nsanganyamatsiko ikubiye mu ijambo ry’Imana riboneka muri Zaburi 145:11-24.
Goshen Choir ni imwe mu makorali amaze kumenyekana cyane mu itorero rya ADEPR, bitewe n’ubutumwa bwayo bwubakiye ku Ijambo ry’Imana kandi buruhura imitima ya benshi. Iyi korali yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Nta kindi cyo kwirata”, “Turi bande”, “Tujye ku murimo”, “Igishushanyo” na “Hari umunsi”, zikomeje gukundwa n’abatari bake.
Mu rwego rwo gukomeza gutanga ubutumwa bushya, Goshen Choir igiye gusohora indirimbo nshya yise “Isezerano”, imwe mu ndirimbo yanditswe mu buryo bwitondewe kandi yakunzwe cyane mu bitaramo iyi korali imaze gukora. Abakunzi b’iyi korali bari bamaze igihe bayitegereje ku mbuga nkoranyambaga, aho ubu bamaze gushyirirwaho integuza yayo (coming soon) igiye gukurikirwa no kuyishyira hanze mu gihe cya vuba.
Mu kiganiro umuyobozi wa Goshen Choir, Rwamuhinda Muhire Adolphe, yagiranye n’itangazamakuru, yasobanuye ko album “Umwami Mwiza” igamije kongera kwibutsa abantu ko Yesu agira neza kandi ari Umwami w’amahoro. Yagize ati: igitekerezo cy’iyi album ni uguhumuriza abantu, tubibutsa ko n’ubwo bahura n’ibigeragezo bitandukanye, umugambi w’Imana kuri bo uhora ari mwiza kandi ubarengera.
Iki gitaramo kizitabirwa n’amakorali atandukanye arimo Impanda Choir, Berhfage Choir, Maendeleo Choir, Hermon Choir, Naioth Choir na Benaiah Worship Team zo ku mudugudu wa SGEEM, ndetse n’andi makorali y’abashyitsi nka Rehoboth Choir ya ADEPR Rehoboth, Nyota ya Afajiri ya ADEPR Gatenga na Bethel Choir ya ADEPR Gikondo, bikazatuma kiba igitaramo gikomeye kirimo ubufatanye bwagutse.
Uretse amakorali, hazanitabira abagabura b’Ijambo ry’Imana barimo Past Bwate David, Ev Jean Paul, Rev Denis Twagiramungu, Ev Isaac Iriho na Ev Boniface Singirankabo, bazafasha mu gutanga ubutumwa bujyanye n’insanganyamatsiko y’iki gitaramo, bikazatuma kiba umwanya ukomeye wo kwegera Imana no kongera imbaraga mu kwizera kw’abazacyitabira.
