Pastor Gitwaza yasabye Abakristo kureka gucira abandi imanza ahubwo bakajya mu mwanya wo kubafasha
Pastor yagaragaje ko umuco wo gushinja no gucira abandi urubanza ukomeje kwiyongera, ashimangira ko ukwemera nyakuri gushingiye ku mbabazi no kwishyira mu mwanya wa mugenzi wawe.
Mu nyigisho aheruka gutanga ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026, Apôtre Paul Gitwaza yasabye Abakristo kongera gutekereza ku myitwarire yabo, cyane cyane ku bijyanye nuko bafata abandi bakoze amakosa. Yasabye abantu kuva ku muco wo gucira abandi imanza, bagasubira ku nshingano yo kubafasha no kubereka imbabazi.
Muri ubwo butumwa, yagaragaje ko mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bihutira gushinja no gucira abandi urubanza aho kubanza kubumva no kubafasha. Yabivuze agaragaza ko hari ikibazo gikomeye mu mibanire y’Abakristo, aho bamwe bafata umwanya wo kuba abacamanza aho kubahumuriza cyangwa kubaha ubufasha.
Yagize ati: “Abakristo twese twagaraduwetinze mu ishuri ry’abacamanza,” asobanura ko benshi bitwara nk’abarangije amasomo yo guca imanza, aho buri wese aba yiteguye gushinja undi aho kumva impamvu y’ibyamubayeho.
Yongeyeho ko iyo umuntu akoze ikosa aba akeneye uwamwumva, akamwiyegereza aho kumucira urubanza.
Gitwaza yibukije ko igihe umuntu aguye mu ikosa atari igihe cyo kumushyiraho umutwaro w’amagambo amucira urubanza, ahubwo ko ari igihe cyo kumuba hafi no kumufasha kongera guhaguruka.
Ati: “Iyo umuntu yaguye, ntikiba ari igihe cyo kumukandagira,” agaragaza ko imbabazi ari zo zikwiye kuranga Abakristo mu bihe nk’ibyo.
Yanakomeje agaragaza ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’intege nke, bityo buri wese akwiye kuzirikana ko na we ashobora kugwa mu kigeragezo, asaba Abakristo kubanza kwishyira mu mwanya w’abandi mbere yo kugira icyo babavugaho.
Yagize ati: “Ntituzi ko umuntu yagira intege nke, kandi natwe tuzigira? Uko wifuza ko abantu bakugirira impuhwe, ujye uzigirira n’abandi.”
“Mbere yo gusubiza umuntu nabi, ujye ubanza wibaze uti: ‘Ese iri jambo ngiye kumubwira, ngewe ndibwiwe ryamfasha?”’
Yasoje asaba buri Mukristo kujya abanza kwibaza ku magambo agiye kubwira undi niba yamugirira akamaro cyangwa akamubabaza. Ubu butumwa busaba Abakristo gusubira ku ndangagaciro z’urukundo, kwihangana no gufashanya, bakava ku mwanya wo gucira abandi imanza bagasubira ku byiza.
