Abakiristu bakomeje kwakira neza ubutumwa bukomeye bw’indirimbo Kalvari
1 min read

Abakiristu bakomeje kwakira neza ubutumwa bukomeye bw’indirimbo Kalvari

Itsinda Alarm Ministries rikomeje kugwiza ibigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ryashyize hanze indirimbo nshya yitwa Kalvari igaruka ku butumwa bw’agakiza n’urukundo rwa Yesu Kristu ku bantu bose.

Indirimbo Kalvari yageze hanze ku itariki ya 26 Werurwe 2026, itanga ubutumwa bukomeye ku bakirisitu n’abandi bose bayumva, igaruka ku gitambo cya Yesu Kristu cyabereye i Kalvari nk’inkomoko y’agakiza.

Iyi ndirimbo igaragaza uburyo Yesu yikoreye ibyaha by’abantu akabibababarira, nk’uko amagambo yayo abivuga ati: “Icyari gikomeye, Yesu yakirangirije i Kalvari,” agaragaza ko ibikomeye byose byarangiriye ku musaraba.

Iyi ndirimbo kandi irushaho gusobanura ko n’ibyari bihindutse urubanza ku muntu byakuweho burundu, aho igira iti “Icyari igihano, na cyo Yesu yakirangirije i Kalvari.” Aya magambo agaragaza ko igitambo cya Yesu cyakuyeho igihano cyari gitegereje abantu, kikabasubiza mu bumwe n’Imana.

Indirimbo inibaza ku rukundo rudasanzwe rwatumye Yesu yemera kuza ku isi, igakomeza isobanura ko yemeye kwikorera umusaraba w’isoni ku bw’urukundo akunda abantu, ibyo bikaba ari ishingiro ry’ukwemera kwa gikirisitu.

Alarm Ministries ni itsinda rimaze kumenyekana mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, rikaba rizwiho indirimbo zitanga ubutumwa bukora ku mitima y’abakirisitu.

Mu rugendo rwabo rwa muzika, bamaze gukora indirimbo nyinshi zakunzwe, zirimo izigisha ku kwizera, gukomera ku Mana no kwiringira agakiza.

Indirimbo Kalvari ikomeje kongera gutuma izina ryabo mu bahanzi batanga ubutumwa bwimbitse rizamuka, kandi ikaba ikomeje gufasha benshi kwegera Imana.

Reba indirimbo Kalvari ya Alarm Ministries

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *