Bivuze iki gutumirwa kwa Alicia na Germaine mu gitaramo gikomeye kigiye kubera muri BK Arena
Itsinda ry’abahanzi bakizamuka kandi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda, Alicia na Germaine, byamaze gutangazwa ko bakiriye ubutumire bugaragaza icyizere rifitiwe muri uyu muziki.
Abahanzi Ben & Chance batangaje ko batumiye itsinda Alicia na Germaine mu gitaramo cyabo kizabera muri BK Arena, ibintu byafashwe nk’intambwe ikomeye kuri aba bahanzi bakizamuka ariko bamaze kwigarurira imitima ya benshi.
Igitaramo cya Easter Jubilee giteganyijwe ku wa 05 Mata 2026, ni kimwe mu bikorwa Ben & Chance barimo gutegura bigamije guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, haba mu Rwanda no ku rwego Mpuzamahanga. Kizaba kandi kigamije gufasha abantu kwishimira izuka rya Nyagasani.
Ubutumire bwa Alicia na Germaine bwatunguye benshi ariko bunashimangira uko iri tsinda rigenda rifata umwanya ukomeye mu muziki wo kuramya Imana. Nubwo bakiri bato mu ruganda rw’umuziki, ibikorwa byabo byamaze kubaha izina rikomeye mu bakunzi b’izi ndirimbo.
Aba bakobwa bavukana bagaragaje ubuhanga mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ibendera, Uriyo na Urufatiro, zikomeje gukundwa cyane cyane mu rubyiruko. Ubutumwa bwabo bushingiye ku kwizera no gukomeza abantu, bikaba biri mu bituma bakundwa n’abatari bake.
Ku ruhande rwa Ben & Chance, gutumira aba bahanzi ni uburyo bwo gushyigikira impano nshya no kubaha urubuga rwo kwigaragaza imbere y’imbaga nini izitabira iki gitaramo kizabera muri BK Arena.
Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bifuza kureba uko Alicia na Germaine bazitwara ku rubyiniro rumwe n’abahanzi bamaze kubaka izina rikomeye, mu gitaramo gitegerejweho guhuza ibyiciro bitandukanye by’abakunzi b’uyu muziki.
Iki gitaramo kizatangira guhera ku isaha ya saa cyenda imiryango ikazaba ifunguye muri BK Arena.

Alicia na Germaine bameze gutumirwa ko bazataramira abakunzi babo mu gitaramo cyo kwizihiza Pasika
