Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 28 Werurwe
Turi ku wa 28 Werurwe 2026. Ni umunsi wahariwe Mwarimu muri République Tchèque no muri Slovaquie.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Uwari ushinzwe gucunga umutekano mu ishyaka rya ANC muri Afurika y’Epfo, yishe arashe abantu babarirwa mu binyacumi bo mu ishyaka riharanira kwibohora rya Inkatha bari bari mu myigaragambyo.
2005: Indonésie yibasiwe n’umutingito uri ku gipimo cya 8.6 abantu barenga 1000 bahasiga ubuzima.
2006: Abantu babarirwa muri miliyoni barimo (…)
Turi ku wa 28 Werurwe 2026.
Ni umunsi wahariwe Mwarimu muri République Tchèque no muri Slovaquie.
Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Castor.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Uwari ushinzwe gucunga umutekano mu ishyaka rya ANC muri Afurika y’Epfo, yishe arashe abantu babarirwa mu binyacumi bo mu ishyaka riharanira kwibohora rya Inkatha bari bari mu myigaragambyo.
2005: Indonésie yibasiwe n’umutingito uri ku gipimo cya 8.6 abantu barenga 1000 bahasiga ubuzima.
2006: Abantu babarirwa muri miliyoni barimo abanyeshuri n’abashomeri, bigabije imihanda mu Bufaransa bamagana umushinga w’itegeko guverinoma yashakaga gushyiraho ku bijyanye n’itegeko rigenga amasezerano y’akazi.
Mu muziki
1981: Indirimbo “Rapture” y’itsinda rya Blondie yafashe umwanya wa mbere mu 100 zikunzwe kuri Billboard Hot 100, ishyiraho agahiko ko kuba iya mbere irimo injyana ya Rap ifashe uwo mwanya kuri urwo rutonde, ibyafunguriye amarembo izindi nyinshi zo muri iyo njyana yari yadutse muri ibyo bihe.

Abavutse
1953: Havutse Melchior Ndadaye wabaye perezida wa kane w’u Burundi.

1986: Havutse umuhanzi w’icyamamare Lady Gaga, uzwiho ubuhanga mu miririmbire, kwandika indirimbo no gukina filimi.

Abapfuye
1969: Dwight D. Eisenhower wabaye perezida wa 34 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

2009: Janet Jagan wabaye perezida wa gatandatu wa Guyane.