Nyuma yo gukumburwa na benshi, Pst Julienne KABANDA agiye kongera kugaragara muri BK Arena nk’umuvugabutumwa
2 mins read

Nyuma yo gukumburwa na benshi, Pst Julienne KABANDA agiye kongera kugaragara muri BK Arena nk’umuvugabutumwa

Igitaramo gikomeye cya Pasika cyiswe Easter Jubilee Music Gathering gikomeje gufata indi ntera, aho hiyongereyeho abandi bakozi b’Imana bazitabira iki gikorwa cyateguwe n’abaramyi Ben na Chance. Nyuma y’uko hatangajwe abaramyi barimo Alicia na Germaine, ubu hongeweho Papi Clever and Dorcas ndetse na Pastor Julienne Kabanda.

Papi Clever & Dorcas bagiye gufatanya na Ben & Chance mu gitaramo gikomeye

Igitaramo cya Easter Jubilee kigiye kuba icy’amateka nyuma yo kongeramo abashyitsi bakomeye

Pastor Julienne Kabanda ni umwe mu bavugabutumwa bafite izina rikomeye mu Rwanda no hanze yarwo, akaba azwi cyane mu nyigisho zifasha benshi kwegera Imana byumwihariko muri Grace room Ministries Aho yakoze umurimo ukomeye Uyu muvugabutumwa aherutse no kwakirwa muri BK Arena mu bihe byihariye byo gusenga no kuramya, byitabiriwe n’imbaga y’abantu benshi.

Kugaruka kwe muri iki gitaramo cyitezweho byinshi ni inkuru yakiriwe neza n’abakunzi bo kuramya no gusenga, cyane ko benshi bakumbuye inyigisho ze n’ubutumwa atanga. Biteganyijwe ko azagira uruhare rukomeye mu gutanga ubutumwa buzafasha abitabiriye iki gitaramo kurushaho kwegera Imana no kwakira impinduka nziza mu buzima bwabo.

Igitaramo cya Easter Jubilee gikomeje gutungura benshi mu Rwanda

Ku ruhande rw’umuziki, Papi Clever & Dorcas na bo bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo binyuze mu ndirimbo zabo zikunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo. Aba baramyi bazwiho ubuhanga mu kuririmba indirimbo zifasha abantu kwinjira mu bihe byimbitse byo kuramya no guhimbaza Imana.Iki gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 5 Mata 2026, kikazahuza abaramyi batandukanye ndetse n’abakunzi ba gospel baturutse hirya no hino.

Abategura iki gikorwa batangaje ko kizaba ari umwanya udasanzwe wo kuramya, gusenga no kwishimira ubuntu bw’Imana mu buzima bwa buri wese.Abifuza kuzitabira Easter Jubilee Music Gathering barashishikarizwa kugura amatike hakiri kare, aho ibiciro bitandukanye biteganyijwe guhera ku mafaranga 5,000 Frw kugera ku 50,000 Frw. Iki gitaramo gitegerejwe na benshi nk’igikorwa kizasiga amateka mu muziki wa gospel mu Rwanda.

Ihuriro rikomeye ry’abaramyi n’abigisha b’ijambo ry’Imana muri BK ARENA barimo na Alicia and Germaine mu gitaramo cyateguwe na Ben and Chance
Papi clever and Dorcas bagiye gushyira hanze indirimbo nshya mbere yo gutaramira muri BK Arena mugitaramo cyateguwe na Ben and Chance
Pst Julienne Kabanda umwe mu bafite amateka akomeye mu murimo w’ivugabutumwa byumwihariko muri Grace room Ministries
Pst Julienne yongeye kugaruka muri BK ARENA nyuma y’ifungwa rya Grace room Ministries

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *