Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 30 Werurwe
Turi ku wa 30 Werurwe 2026.
Ni umunsi w’ubutaka muri Palestine, ukaba uwa muganga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe muri Espagne ho ari umunsi w’amahoro no kurwanya ihohoterwa mu mashuri.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1958: Umwami Mutara III Rudahigwa yashyizeho komisiyo idasanzwe igamije kunoza imibanire n’imibereho myiza mu Banyarwanda, mu rwego rwo kurwanya ivangura rishingiye ku moko abakoloni bari bakomeje kwenyegeza.
1994: Jenerali Majoro Déogratias (…)
Turi ku wa 30 Werurwe 2026.
Ni umunsi w’ubutaka muri Palestine, ukaba uwa muganga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe muri Espagne ho ari umunsi w’amahoro no kurwanya ihohoterwa mu mashuri.
Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Amadeus na Mutahatifu John.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1958: Umwami Mutara III Rudahigwa yashyizeho komisiyo idasanzwe igamije kunoza imibanire n’imibereho myiza mu Banyarwanda, mu rwego rwo kurwanya ivangura rishingiye ku moko abakoloni bari bakomeje kwenyegeza.

1994: Jenerali Majoro Déogratias Nsabimana, wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Habyarimana, yandikiye ibaruwa Minisitiri w’Umutekano amumenyesha umugambi wo gukomeza gutyaza no gukarishya urubyiruko rw’Interahamwe n’abari barasezerewe mu gisirikare, bifashishijwe cyane mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
2018: Ingabo za Israel zishe abanya-Palestine 17 zikomeretsa abandi 1.400 muri Gaza, ubwo bakoraga imyigaragambyo ku munsi bizihiza nk’uw’ubutaka bwabo mu gihugu cyabo.
Mu muziki
2002: Ashanti yagize indirimbo enye mu icumi za mbere zikunzwe kuri Billboard zirimo “Always On Time” yakoranye na Ja Rule yari ku mwanya wa kane, iyo yakoranye na Fat Joe bise “What’s Luv?” ku mwanya wa gatanu n’iyo yakoze wenyine akayita “Foolish” yari ku mwanya wa cyenda. Icyo gihe indirimbo “Ain’t It Funny” ya Jennifer Lopez yari iri ku mwanya wa mbere, na yo yari irimo amwe mu magambo yanditswe na Ashanti.

Abavutse
1968: Celine Dion wamamaye kubera ijwi rye ryihariye n’indirimbo ze zakunzwe hirya no hino ku Isi.

1986: Sergio Ramos, umunya-Espagne wabaye rurangiranwa mu bwugarizi bw’Ikipe ya Real Madrid n’iy’igihugu.

Abapfuye
2002: Elizabeth Angela Marguerite, nyina w’uwahoze ari Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II.
2003: Valentin Pavlov, Umurusiya wabaye Minisitiri w’Intebe wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.