Ikoranabuhanga rya E_Ubuzima rigiye gukoreshwa mu bigo by’ubuvuzi byose mu Rwanda
1 min read

Ikoranabuhanga rya E_Ubuzima rigiye gukoreshwa mu bigo by’ubuvuzi byose mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko guhera muri Kamena 2026 amavuriro yose azaba akoresha ikoranabuhanga rya E-Ubuzima, rizafasha mu kwihutisha itangwa rya serivisi. Ni gahunda bakomeje gushyiramo imbaraga mu rwego rwo kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buvuzi.

E-Ubuzima ni ikoranabuhanga rizaba rikubiyemo uburyo bwo kubika amakuru ajyanye n’ubuzima bw’umuntu ku giti cye kuva atangiye kwivuza kugeza igihe akeneye amakuru ye.

E-Ubuzima izorohereza abivuza kuko muganga azajya aba ashobora kubona uko umurwayi yagiye avurwa mu bihe byabanje, umuti yahawe, ku buryo bishobora kumufasha mu kumuvura.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko bitarenze muri Kamena 2026 amavuriro yose azaba akoresha iri koranabuhangarya E-Ubuzima.

Yagize ati: “E-Ubuzima ni ikoranabuhanga tugiye kwifashisha , twizeye ko muri Kamena izaba iri mu gihugu hose, nta kizabitinza kuko ibisabwa byose turabifite.” Iri koranabuhanga rizafasha mu gukemura ikibazo cyo gutonda imirongo mu nzego z’ubuzima no ku mavuriro atandukanye kuko twifuza ko ikoranabuhanga ryakemura ibyo bibazo byose.

Ministre Sabin yavuze ko bifuza ko ikoranabuhanga ryakoreshwa mu buzima nk’uko risigaye rimenyerewe gukoreshwa muri Banki.

Ati: “Muribuka ukuntu muri banki twagendaga dukuruza ikibuno tujya kuri ‘guiche’ none ubu turabyikorera buri wese aho ari. No kwa muganga ni byo dushaka gukora.”

Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu bufatanye bugamije guteza imbere ikoranabuhanga mu kunoza imitangire ya serivisi z’ubuzima.

Yagize ati: “Kuri ubu, abarwayi bashobora gusaba gahunda yo guhura na muganga ndetse bagashyikirana n’ibitaro bakoresheje uburyo bwa E- UBuzima.”

Kugeza ubu amavuriro mato arenga 200 n’ibigo nderabuzima 349 byatangiye gukoresha uburyo bwa E-Buzima. Ubu buryo bubafasha kwihutisha akazi no gutanga serivisi nziza ku barwayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *