Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 2 Mata
Turi ku wa 2 Mata 2026. Ni Umunsi Mpuzamahanga wo kumenyekanisha indwara y’igwingira ry’ubwonko ya Autism.
Ni n’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ibitabo byagenewe Abana. Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1990: Perezida Habyarimana Juvénal yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Bufaransa aho yari agiye gusaba ubufasha mu bya gisirikare ngo abashe guhangana n’Ingabo za RPA zari zimaze igihe zitangije urugamba rwo kubohora igihugu.
1989: Mikhail Gorbachev wari uyoboye Leta (…)
Turi ku wa 2 Mata 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo kumenyekanisha indwara y’igwingira ry’ubwonko ya Autism.
Ni n’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ibitabo byagenewe Abana.
Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Mary na Mutagatifu Francis.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1990: Perezida Habyarimana Juvénal yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Bufaransa aho yari agiye gusaba ubufasha mu bya gisirikare ngo abashe guhangana n’Ingabo za RPA zari zimaze igihe zitangije urugamba rwo kubohora igihugu.
1989: Mikhail Gorbachev wari uyoboye Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete yageze muri Cuba aho yari agiye guhura na Fidel Castro wayoboraga iki gihugu, hagamijwe kuzahura umubano w’ibihugu byombi.
2020: Umubare w’abari bamaze guhitanwa n’icyorezo cya COVID-19 ku Isi, wari umaze kugera kuri miliyoni.
Mu muziki
2024: Forbes yatangaje ko Taylor Swift ari we munyamuziki wa mbere ugize miliyari y’amadorali abikesheje umuziki we bidakomotse mu rindi shoramari nk’uko biri ku barimo Rihanna babikesha ubundi bushabitsi burimo ibijyanye n’ibirungo by’ubwiza.

Abavutse
1996: André Onana, umunya-Cameroun ukina nk’umunyezamu mu wamenyekanye muri Ajax, Inter Milan na Manchester United.

2000: Rodrigo Riquelme ukinira ikipe ya Atletico Madrid muri Espagne no mu ikipe y’igihugu.

Abapfuye
2005: Papa Paul Yohana II wabaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

2022: Estelle Harris wamenyekanyhe nk’umunyarwenya n’umukinnyi wa filimi muri Amerika.
