Alexis Dusabe agiye gukora igitaramo cy’amateka yizihiza imyaka 25 amaze mu muziki
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alexis Dusabe, yerekeje i Bruxelles mu Bubiligi, aho agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere muri iki gihugu mu gitaramo yise Umuyoboro 25 Live Concert, giteganyijwe ku wa 4 Mata 2026.
Iki gitaramo kiri mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki wo kwamamaza ubutumwa bwiza, kikaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo kugeza ivugabutumwa ku rwego Mpuzamahanga.
Ubwo yahagurukaga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, Dusabe yagaragaje ibyishimo byinshi, avuga ko ari inzozi yari amaze igihe kirekire arota.
Ati: “Igihe cyari iki, iyo igihe kigeze gahunda iraba, bifashe igihe kinini kuko nagiye mbyifuza kenshi ariko ntibikunde, ariko igihe cyari iki.”
Mu gitaramo cye, azahuriramo n’abandi bahanzi barimo Tracy Agasaro n’umugabo we René Patrick, bazafatanya gushimisha abazacyitabira. Kwinjira bizaba ari Amayero 25 ku myanya isanzwe na 50 ku myanya y’icyubahiro.
Dusabe yavuze ko iki gitaramo gikurikiye icyo yakoze mu 2025 muri Camp Kigali cyagenze neza, kikaba cyaramwongereye icyizere cyo kwagura umurimo we.
Ati: “Kiriya gitaramo cyagenze neza, kandi urabona ko bibaye ibindi byiza bijyanye n’iki gitaramo ngiye gukorera mu Bubiligi. Buriya iyo utaramye muri buriya buryo ukababwira ko Yesu akiza mu by’ukuri biba byagenze neza rwose.”
Alexis Dusabe yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ze zafashije benshi mu rugendo rwo kwizera, zirimo izakunzwe cyane nka Umuyoboro, Ndacyagushima na Nzahora Ngushima, zagaragaje ubuhanga bwe mu guhuza ubutumwa bwimbitse n’injyana ituje ikora ku mitima y’abakunzi b’umuziki wo kuramya Imana.
Izi ndirimbo zamuhesheje izina rikomeye mu Rwanda no hanze yarwo, kuko zigaruka ku gukomeza abantu mu bihe bikomeye no kubashishikariza gukomeza kwizera, bityo zimugira umwe mu bahanzi bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki wa gospel nyarwanda.
Kuri ubu, Alexis Dusabe yerekeje mu Bubiligi afite icyizere n’ishimwe, ategereje guhura n’abakunzi be baba mu mahanga mu gitaramo kizaba igihamya cy’urugendo rurerure amaze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
