Abaramyi Papi Clever & Dorcas bagaragaje Yesu Kristu nk’urufatiro rw’ubuzima rudahungabana mu ndirimbo nshya yabo
Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bo mu Rwanda, Papi Clever & Dorcas, bashyize hanze indirimbo nshya yitwa Msingi, ikaba ari undi mishinga mushya bakoze bafatanyije mu muziki ugenewe kuramya no guhimbaza Imana.
Iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’igiswahili, yasohotse ku wa 31 Werurwe igaruka ku kwizera kudacogora, ikaba ishingiye ku ijambo ryo mu Abafilipi 1:6 rivuga ko Imana isohoza ibyo yatangiye ku muntu ikawukomeza kugeza ku ndunduro.
Abaririmbyi bagaragaza ubuzima bw’umuntu wubakira ku bushobozi bwe bwite, ariko akaza gusanga bidahagije, bakagira bati “nubatse ubuzima ku musenyi, nagerageje nkoresheje ubwenge bwanjye,” bikagaragaza uburyo umuntu ashobora kuyoba yiringiye imbaraga ze, bagahamya ko ari bwo bamenye ko hakenewe urufatiro nyarwo.
Indirimbo igaragaza intege nke z’umuntu n’aho akeneye Imana, bati: “nabonye imbaraga zanjye zidahagije, nabonye inzira zanjye zitageza ku ntego,” bagasobanura ko ari Yesu wenyine ushobora kuba urutare rudahungabana. Ibi bishimangira inyigisho y’uko kwizera Kristo ari byo biha ubuzima umurongo uhamye.
Bagaruka kandi ku bigeragezo by’ubuzima, bagaragaza uko Imana iba hafi y’umuntu, aho bagira bati: “nanyuze mu muriro n’ibigeragezo, ijwi ryawe rirampumuriza,” bakongera bati: “iyo nguye urampagurutsa, urukundo rwawe ntiruzansiga.” Ibi byongera kugaragaza urukundo rw’Imana rutajya rushira n’ubudahemuka bwayo.
“Msingi” ni indirimbo ifite ubutumwa bwimbitse ku bakristo n’abandi bose bashaka kumenya aho bakura imbaraga mu buzima.
Ihuza amagambo yoroshye ariko akora ku mutima n’inyigisho zishingiye kuri Bibiliya, igasaba abantu kuva ku kwiringira iby’isi ahubwo bagashingira ubuzima bwabo kuri Kristo, nk’urutare rudahungabana ruzabageza ku ndunduro y’ubuzima bwiza Imana yabateganyirije.
Kanda hano wumve indirimbo msingi
