Umugabo yitabye Imana nyuma yuko atashye mu gicuku agasanga umugore we ari kumwe n’undi mugabo mu buriri bwabo
Umugabo yasanze undi mugabo mu cyumba cye aryamanye n’umugore we, ibintu byateye amakimbirane yahise akurura imirwano ikomeye yarangiye umwe ahasize ubuzima mu gihe undi yatawe muri yombi.
Ibi byabereye mu gace ka Kasangati muri Wakiso aho umugabo witwa John Masaba yageze iwe mu rukerera agasanga Vincent Kiyingi, bivugwa ko yari umukunzi w’umugore we, ari mu cyumba cyabo baryamamo. Nk’uko byatangajwe na polisi, ibi byahise bitera amakimbirane akomeye hagati y’abo bagabo bombi
Umuvugizi wa Polisi ya Kampala Metropolitan, Racheal Kawala, yavuze ko ayo makimbirane yahise agira ubukana agahinduka imirwano ikomeye, aho Masaba ngo yahise atera uwo mugabo icyuma.
Yagize ati: “Intonganya zahise zihinduka imirwano, aho Masaba bikekwa ko yahise atera icyuma Kiyingi agahita apfa ako kanya.”
Amakuru akomeza avuga ko uwo mugore witwa Joan Nanfuka, wari uri hagati muri aya makimbirane, yahise atoroka mbere y’uko ibintu birushaho gukomera, asiga abo bagabo barwana. Kugeza ubu, akaba agishakishwa ngo atange amakuru y’ingenzi ku byabaye.
Abaturage bahageze basanze umurambo wa Kiyingi ufite ibikomere byinshi ku mubiri, birimo mu gatuza, mu ijosi no mu nda, bigaragaza ubukana bw’imirwano yabaye. Ibi byateye ihungabana rikomeye mu baturage bari basanzwe bamuzi.
Polisi yahise ita muri yombi Masaba ukekwaho gukora ubwo bwicanyi, mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye aya makimbirane n’uko byagenze byose.
Abaturage batandukanye bagaragaje ko amakimbirane ashingiye ku rukundo n’ubushurashuzi akomeje guteza ibyaha bikomeye, basaba abantu kwirinda guhubuka no gushakira ibisubizo mu mahoro.
