Menya bimwe mu byaranze iyi tariki ya 10 Nyakanga mu mateka

Uyu ni umunsi wa Kane w’Icyumweru, Tariki ya 10 Nyakanga, ni umunsi wa 191 w’umwaka. Harabura iminsi 174 ngo uyu wa 2025 urangire.
Ibi ni bimwe mu byaranze ino tariki mu mateka y’Isi:
1553: Lady Jane Grey, umwuzukuru wa Henry VII w’imyaka 15, yabaye umwamikazi w’u Bwongereza, ariko ubwami bwe bwamaze iminsi icyenda gusa, Nyuma yaje yicwa na Mary Tudor umwaka wakurikiyeho.
1609: Ishyirahamwe ry’Abagatolika (Catholic League) ryashinzwe na Maximilian I, Igikomangoma cya Bavariya”, n’andi mahuriro ya Kiliziya Gatolika mu Budage.
1850: Millard Fillmore yarahijwe nk’umukuru w’igihugu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asimbuye Perezida Zachary Taylor, aba perezida wa 13.
1919: Perezida wa Amerika Woodrow Wilson yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko amasezerano ya Versailles, asinywa nyuma y’intambara ya mbere y’isi.
1934: Perezida Franklin D. Roosevelt yasuye Colombia, aba perezida wa mbere w’Amerika uri ku butegetsi usuye Amerika y’Amajyepfo.
1947: Abantu 200 bapfiriye mu mpanuka ya gari ya moshi, ubwo yarengaga umuhanda ikagwa mu mugezi muri Canton, mu Bushinwa.
1952: Itegeko nshinga rya Eritrea ryateguwe n’Umuryango w’Abibumbye ku bufatanye n’Umwami Haile Selassie I wa Etiyopiya, ryemezwa ku mugaragaro.
1965: Itsinda rya muzika ry’Abongereza “The Rolling Stones” ryaje ku isonga ry’indirimbo zikunzwe muri Amerika ku nshuro ya mbere n’indirimbo “(I Can’t Get No) Satisfaction.”
1973: Bahamas yabonye ubwigenge bwayo buye ku Bwongereza ariko iguma mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).
1991: Umunyapolitiki w’Umurusiya Boris Yeltsin yarahijwe nk’umukuru w’igihugu watowe bwa mbere mu mateka y’u Burusiya.
1997: Igikorwa cyo kugerageza kwica Umwami Hassan II wa Maroc cyarapfubye, ariko gihitana abantu 101.
2018: Umuhanzi w’umuraperi Drake yaciye agahigo ko kugira indirimbo nyinshi ziri ku rutonde rwa Billboard Hot 100 icyarimwe, aho yari afite ndirimbo 7 zari kuri alubumu ye Scorpion.
2018: Uwari rutahizamu wa Real Madrid, Cristiano Ronaldo, yagiye mu ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani ku kiguzi cya miliyoni £99.2, aba umwe mu bakinnyi bahenze cyane mu mateka.
2019: Uruganda rw’Abadage rukora imodoka Volkswagen rwahagaritse gukora imodoka yo mu bwoko Beetle, iya mbere ikaba yarashyizwe ahagaragara mu 1938.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1900– Mpson Sievers, Umuhanga mu by’iyobokamana mu Itorero rya Orthodox ryo mu Burusiya n’Umusaseridoti, yavukiye i Saint Petersburg, mu Burusiya.
1920- David Brinkley, Umunyamakuru wa televiziyo ya NBC, yavukiye i Wilmington, muri Leta ya m Carolinia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1925- Mahathir bin Mohamad, Minisitiri w’Intebe wa Maleziya (1981–2003 na 2018–2020), yavukiye i Alor Setar, muri Maleziya.
1972– Sofía Vergara, Umukinnyi wa filime w’umunya Kolombiya akaba n’Umunyamerika, yavukiye i Barranquilla muri Kolombiya.
Bimwe mu bihangange byapfutse kuri iyi tariki
(76–138 AD)– Hadrian, Umwami w’Abanyaroma (117–138), wubatse urukuta ruzwi nka Hadrian’s Wall. Yapfuye afite imyaka 62.
1099- El Cid, Umutware w’ingabo n’umunyapolitiki wo muri Castile (Esipanye), yapfuye afite hafi imyaka 59.
1559- Henry II, Umwami w’u Bufaransa, yapfuye ari ku ngoma.
1851- Louis-Jacques Daguerre,Umufaransa wavumbuye uburyo bwa mbere bwo gufotora (daguerreotype), yapfuye afite imyaka 63.
1992 Marcel Proust, Umwanditsi w’Umufaransa uzwi cyane ku gitabo À la recherche du temps perdu (Mu gushakisha igihe cyatakaye), yapfuye mu 1922.
2015- Omar Sharif, Umukinnyi wa filime w’Umunyamisiri wakunzwe cyane kubera Lawrence of Arabia (1962) na Doctor Zhivago (1965), yapfuye afite imyaka 83.