Umuramyi Ismael Bimenyimana yasabye abatuye Isi kubaha Imana abinyujije mu ndirimbo nshya yashyize hanze
1 min read

Umuramyi Ismael Bimenyimana yasabye abatuye Isi kubaha Imana abinyujije mu ndirimbo nshya yashyize hanze

Umuramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ismael Bimenyimana yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo ihamagarira abantu bose kubaha Imana kuko ariyo ifite ubushobozi n’ubuhanga buhambaye.

Ismael Bimenyimana yavuze ko indirimbo ye nshya ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abari mu Isi ko bakwiye kubaha Imana, bakayikorera batinya kuko ariyo nyir’ububasha n’ubuhanga buhambaye.

Ni indirimbo yise ‘Muririmbire Uwiteka,’ yageze ku rubuga rwa YouTube kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Nyakanga 2025. Iyi ndirimbo ije ikurikira iyo yise ‘Duteze Ugutwi’, yibutsa abantu ko nta buzima bushoboka hatariho Imana, kandi ko ari igihe cyo kongera kuyegera no kuyumvira.

Avuga ko inganzo y’iyi ndirimbo yayikuye mu kwitegereza akareba ubuhangange no gukomera bidasanzwe by’Imana ahita avuga ngo Usumba byose ni we rudasumbwa kuko mu isi no mu ijuru ntawe uhwanye nawe, nuko yandika ngo muririmbire Uwiteka. Mu by’ukuri ni indirimbo iramya Imana kubwo gukomera kwayo.

Ubusanzwe, Ismael Bimenyimana avuka mu Karere ka Rubavu ariko akenshi akaba akunze kuba i Kigali kubera akazi akora k’ubuvuzi. Amaze imyaka myinshi akorera Imana binyuze mu mpano yahawe yo kuririmba. Indirimbo ye ya mbere yagiye hanze mu 2018.

Uyu muramyi akaba yasabye abakunzi be gukunda Yesu no gukomeza kumushyigikira kugira ngo ubutumwa atanga bwamamare bugere kuri benshi, aboneraho no kubasezeranya no hari n’izindi ndirimbo nziza ari kubategurira azabagezaho vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *