Chance ni umugisha kuri njye: Ben na Chance bagarutse ku mbaraga zo gukorana nk’umugabo n’umugore mu muziki
2 mins read

Chance ni umugisha kuri njye: Ben na Chance bagarutse ku mbaraga zo gukorana nk’umugabo n’umugore mu muziki

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku gitaramo cya Easter Jubilee, Ben na Chance basobanuye uko ubufatanye bwabo nk’abashakanye bwabaye inkingi y’iterambere ry’umuziki wabo n’ubuzima bwabo muri rusange

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 03 Mata 2026, habaye ikiganiro n’itangazamakuru kibandaga ku gitaramo “Easter Jubilee” cyateguwe n’abahanzi baramya bakanahimbaza Imana, Ben na Chance.

Iki kiganiro cyitabiriwe ndetse n’abandi bahanzi bazafatanya na bo ku rubyiniro barimo Alicia na Germaine, na Papi Clever na Dorcas, hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare mu gutegura iki gitaramo.

Muri iki kiganiro, hibanzwe ku gitaramo ariko banagaruka cyane ku kamaro ko gukorana nk’umugabo n’umugore mu muziki, aho Ben na Chance bagaragaje ko ubufatanye bwabo bwazanye impinduka zikomeye mu rugendo rwabo rw’umuziki.

Ben yavuze ko Chance ari umugisha kuri we, ndetse ko iyo bakoranye igikorwa kiba cyuzuye, yemeza ko umwe atashobora kugera ku musaruro nk’uwo bagezaho bari kumwe.

Ati: “Chance ni umugisha kuri jye, nanjye nk’aba umugisha kuri we, kandi iyo turikumwe dukora ikintu nkabona kiratunganye, bakuyemo umuntu umwe sinzi ko undi yabikora bigakunda.”

Yakomeje asobanura ko mbere yo kubana na Chance, yasohoraga indirimbo ntizigire igikundiro gihambaye, ariko nyuma yo gutangira gukorana nk’abashakanye, ibintu byahindutse cyane.

Yavuze ko kumenyera gukorana byatumye bumvikana ku rubyiniro ku buryo n’amaso gusa aba ahagije kumenya icyo buri wese ashaka kuvuga, ibintu bavuga ko byabongereye cyane mu buryo bw’umwuka.

Ku ruhande rwa Papi Clever na Dorcas nabo bagarutse ku kamaro ko gukorana nk’umugabo n’umugore.

Papi Clever yavuze ko iterambere ryabo ryihuse cyane nyuma yo gutangira gukorana, aho yavuye ku bantu ibihumbi 15 bamukurikiranaga kuri YouTube akagera ku barenga miliyoni. Yagaragaje ko byatumye yubahwa mu izina ndetse no mu bushobozi bw’amikoro.

Ati: “Yasanze mfite ibihumbi cumi na bitanu, mu mezi ane twari tumaranye twari tugize ibihumbi mirongo itanu ubu dukurikirwa n’abarenga miliyoni, kandi byatumye nkura ndubahwa abantu bamenya nk’umugabo, ikindi kandi no mu buryo bw’amikoro twaragutse.”

Dorcas we yibanze ku kamaro ko gufata urugo nk’umushinga w’Imana, asobanura ko iyo abashakanye bafashe ubufatanye bwabo nk’icyo Imana ibashyigikiye, bituma bagira umugisha urenze uwo umuntu yakwigirira ari wenyine.

Yongeyeho ko gukorana bituma bakura mu rukundo, mu by’umwuka ndetse no mu mibereho rusange.

Ben na Chance bafite amateka maremare mu muziki kuko bamenyanye mu 2011 muri Alarm Ministry, baza gukora ubukwe mu 2014 ari nabwo batangiye gukorana nk’abahanzi.

Mu gihe Papi Clever na Dorcas bo bamaze imyaka itandatu babana, bafite abana bane, kandi bamaze kwagura ibikorwa byabo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze yarwo.

Igitaramo “Easter Jubilee” kigiye kuba mu minsi iri imbere kikaba cyitezweho guhuza abakunzi ba Gospel mu mwuka wo kwizihiza Pasika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *