RAYON SPORTS YITWIKIRIYE IJORO NURUHURI RW’IBIBAZO INGANYIJE NA GICUMBI FC
Ikipe ya Rayon Sports igumanye umwanya wa kane muri Shampiyona nyuma yo kunganya 0-0 na Gicumbi FC mu mukino w’Umunsi wa 26 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Mata 2026.
Uyu mukino wabaye ku gicamunsi cy’umunsi wasaga n’ugoranye kuri Rayon Sports kuko yakinnye idafite umutoza wayo mukuru mushya Haringingo Francis Christian ku ntebe y’abatoza, nyuma y’uko FERWAFA ihagaritse ibyangombwa bye kubera ikirego cya Kiyovu Sports yatozaga.
Icyakora uyu mutoza w’Umurundi yakurikiranye umukino yicaye mu myanya y’abafana.
Mu gice cya mbere amakipe yombi yakinnye umukino uryoheye ijisho, aho Rayon Sports yatozwaga by’agateganyo n’umutoza wungirije, Dusange Sacha, yagerageje gusatira yifashishije uruhande rw’ibumoso ariko ntibitange umusaruro ufatika.
Ku munota wa 16, Aziz Bassane yabonye uburyo bwiza bwo gufungura amazamu ariko umunyezamu wa Gicumbi FC Matondo Mechack awukuramo, mu gihe rutahizamu w’Umunya-Sénégal Fall Ngagne yahushije ibitego byabazwe ku munota wa 38 asigaranye n’izamu gusa.
Ku rundi ruhande Gicumbi FC yari yihagazeho isatira yifashishije Rubuguza Jean Pierre wari wazengereje abugarira ba Rayon Sports.
Ku munota wa 28 umunyezamu Kwizera Olivier na we yatabaye Rayon Sports akuramo ishoti rikomeye ryatewe na Lola Kanda Moise.
Igice cya kabiri cyatangiranye n’imbaraga nshya ku mpande zombi, ariko Gicumbi FC ikomeza gukina yugarira cyane.
Ku munota wa 74 umunyezamu Matondo Mechack yongeye gutabara Gicumbi FC akuramo ishoti rikomeye ryari ritewe na Fall Ngagne, ndetse ku munota wa 80 Nshimiyimana Marc Govin wa Gicumbi akuramo umupira wari ugeze ku murongo w’izamu utewe na Faustin Likau.
N’ubwo umusifuzi Ngabonziza Jean Paul yongeyeho iminota itandatu y’inyongera, nta cyo byahinduye mumukino
Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports ifata umwanya wa kane n’amanota 43, irushwa amanota atandatu na APR FC ya kabiri izakina na AS Muhanga ku Cyumweru.
Ku rundi ruhande Gicumbi FC yagumanye umwanya wa 12 n’amanota 26.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu munsi: Al Merrikh SC yanganyije na Rutsiro FC 0-0, Amagaju FC atsinda Police FC 2-1, naho Bugesera FC inyagira Etincelles 3-0



