Ukwemera ni umusingi w’ingo n’amahoro ku Isi_Cardinal Kambanda yasabye abakirisitu gushinga imizi mu Mana
Mu Misa ya Pasika yabereye kuri Katedarali Saint Michel i Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko ibibazo byugarije Isi birimo intambara n’ingo zisenyuka bishingiye ku kubura ukwemera, asaba abakirisitu kurushaho kwegera Imana no kwimakaza urukundo.
Mu gihe abakirisitu Gatolika ku Isi bizihizaga Umunsi Mukuru wa Pasika, Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye abakirisitu kugira ukwemera gukomeye, agaragaza ko ari rwo rufatiro rw’ubuzima bwiza bw’umuryango n’Igihugu.
Ibi yabivugiye mu Misa y’Igitaramo cya Pasika yabereye muri Paruwasi Katedarali Saint Michel i Kigali, aho yibukije abitabiriye ko Pasika ari ishingiro ry’ukwemera kwa gikristu kuko ishingiye ku izuka rya Yezu Kristu. Yavuze ko kwizihiza uyu munsi bikwiye kuba umwanya wo kwisubiraho no kongera imbaraga mu kwemera.
Mu butumwa bwe, Cardinal Kambanda yagaragaje ko ibibazo byinshi Isi ihura nabyo bifitanye isano n’ukwemera guke, harimo n’ingo zisenyuka ndetse n’intambara.
Ati: “Ukwemera ni ryo shingiro rya byose kuko ibibazo tubona nk’ingo zisenyuka n’intambara ziri ku Isi, inabi n’ubugome byose bigaragaza ukwemera guke. Nimureke dushinge imizi mu kwemera kandi tubere Kristu abahamya nyakuri muri iyi Si yacu.”
Yakomeje asaba abakirisitu kwakira izuka rya Kristu nk’isoko y’urukundo n’impinduka, rirwanya ibikorwa bibi n’inzangano.
Ati: “Kristu wazutse adutsindire ingeso mbi n’inzangano, adukure mu mwijima w’icyaha maze adushyire mu rumuri rwe rw’agatangaza.”
Cardinal Kambanda kandi yagarutse ku kuba abantu benshi muri iki gihe baratwawe n’irari ry’ibintu kurusha urukundo rw’Imana, abibutsa ko bidashoboka gukorera ba shebuja babiri icyarimwe.
Ati: “Ubu irari ry’ibintu ryasumbye urukundo rw’Imana nyamara umugaragu w’ibintu ntashobora gukorera na sebuja babiri.”
Yahuje ubutumwa bwa Pasika n’ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko ari umwanya wo kuzirikana ububabare bwabaye no gukomeza gufasha abayirokotse.
Ati: “Yezu Kristu yababaramye n’abacu twibuka ndetse yababariye muri bo… mu kwibuka tuzaba tuzirikana ko bari ababyeyi, abavandimwe n’abana bacu twari dusangiye urugendo rw’ubuzima.”
Mu gusoza, yasabye abakirisitu gusenga basabira amahoro Igihugu, akarere n’Isi muri rusange, agaragaza ko ukwemera nyakuri ari ryo shingiro ry’ubumwe, ituze n’iterambere rirambye.
