Padiri wa Paruwase ya Kiziguro yatawe muri yombi nyuma yo gusomera misa mu rugo rw’Abenebikira
Abayobozi barasabye abaturage kwirinda gusengera ahantu hatujuje ibisabwa mu gihe insengero zimwe zigifunze nyuma yuko mu Karere ka Gatsibo padiri atawe muri yombi azira gusomera misa ahatemewe ku munsi wa Pasika.
Mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kabarore, hafatiwe umupadiri wa Kiliziya Gatolika wasomaga misa mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza, mu gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru cya Pasika tariki ya 5 Mata 2026, aho inzego z’umutekano zamutaye muri yombi zimushinja gusengera ahatemewe.
Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabarore agaragaza ko uyu mupadiri asanzwe akorera muri Paruwasi ya Kiziguro, ariko yagiye gusomera misa mu rugo rw’abenebikira (couvent) kandi hatari hemewe nk’ahantu ho gusengera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yavuze ko icyatumye uwo mupadiri afatwa ari uko yasomeraga misa ahantu hatujuje ibisabwa, mu gihe kiliziya yabo yari yafunzwe by’agateganyo kubera kutuzuza ibisabwa n’amategeko.
Mu kiganiro na Igihe, yagize ati: “Kuri uyu munsi wa Pasika hari abasengesheje bakora misa ku Benebikira ba Kabarore, ni muri ‘couvent’ ariko ntabwo bari bemerewe kuhasengera kuko kiliziya yabo irafunze kubera kutuzuza ibisabwa. Ni cyo rero bafatiwe.”
Ubuyobozi bwongeye kwibutsa abaturage ko gusengera ahantu hatemewe bishobora kubakururira ibibazo, bubasaba kwirinda abantu babashuka babajyana mu nsengero zafunzwe cyangwa ahandi hatemewe gusengerwa.
Bwasobanuye ko ibikorwa by’amasengesho bigomba gukorerwa gusa ahantu hemewe n’inzego zibishinzwe, kandi ko insengero zafunzwe zizongera gufungurwa ari uko zujuje ibisabwa byose.
