Niyigena Clement ASANGA NGO KUGIRANGO BATWARE CHAMPION ABAFANA BAGOMBA KUBABA HAFI

Myugariro wa APR FC nyuma hafi y’ukwezi afite imvune, yagarutse mu kibuga batsinda AS Muhanga, ashimira Imana.
Ati “Ndashimira Imana ko yongeye kungarura nkaba ndi kumwe n’ikipe kandi umukino nagarukiyeho tukaba twatsinze.”
Yavuze ko ubu “Nyuma y’ibi bihe by’imvune navuga ko ubu meze neza nta kibazo.”
Niyigena Clement akaba yasabye abakunzi ba APR FC gukomeza kubashyigikira kuko ubu ari bwo babakeneye cyane.
Ati “Icyo nabwira abakunzi ba APR FC nibakomeze badushyigikire, turi mu mikino ya nyuma kandi mu mikino ya nyuma tuba dukeneye imbaraga zabo aho turi hano mu kibuga.”
Niyigena Clement aheruka mu kibuga tariki 7 Werurwe 2026 ubwo yanganyaga na Marines FC, nibwo yagize ikibazo cy’imvune.
Niyigena Clement akaba amaze igihe avugwa yaba yaraguzwe nikipe ya Al-Hilal S.C.YO MURI SUDAN

