Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb afite ikizerecyo gutwara champion

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yavuze ko amanota atatu babonye imbere ya AS Muhanga ku Cyumweru, yabafashije gutera intambwe igana ku gikombe cya Shampiyona aho kuri ubu barusha Rayon Sports amanota icyenda naho Police FC bakayirusha 11.
Uyu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, warangiye APR FC itsinze AS Muhanga igitego 1-0 cyinjijwe na Hakim Kiwanuka ku munota wa 23.
Ibyo byatumye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu igira amanota 52 ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona, irushwa amanota abiri na Al-Hilal SC ya mbere, yo igifite ibirarane bibiri birimo umukino ihuramo na Marine FC kuri uyu wa Mbere.
Muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26, Shampiyona y’u Rwanda irimo Al-Hilal SC na Al-Merrikh SC zo muri Sudani, ariko hatitawe ku myanya aya makipe yombi yo muri Sudani azasorezaho, ikipe y’imbere mu gihugu izasoreza imbere ni yo izegukana Igikombe cya Shampiyona.
Nyuma yo gutsinda AS Muhanga, Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yavuze ko bateye intambwe igana ku gikombe kuko bamaze kwanikira Rayon Sports na Police FC ziri ku mwanya wa kane n’uwa gatandatu, uko zikurikiranye.
Ati “Kuri twe aya manota atatu ni ingenzi cyane, kuko twasize abadukuruikiye; Rayon Sports na Police FC amanota icyenda na 11. Twateye intambwe igana ku gikombe, tugomba gucunga neza imikino itaha dusigaje muri Shampiyona.”
Abajijwe ku kuba APR FC yatsinze igitego kimwe ariko ntifungure umukino cyane ngo ishake icya kabiri, Taleb yavuze ko icy’ingenzi cyari ukurinda igitego cyabaganishije ku ntsinzi.
Ati “Umukino n’amanota atatu, si umubare w’ibitego. Nk’uko mubizi, iyo ukina Shampiyona uba ugomba gucunga imikino mu buryo bukwiye. Mu gihe twamaze kubona igitego, ni ngombwa gushaka uburyo dutahana amanota atatu. Nirinze ibyago byo gufungura umukino kuko hari igihe biguteza ibibazo.”
APR FC yegukanye ibikombe bitandatu bya Shampiyona biheruka, izasubira mu kibuga tariki ya 18 Mata ubwo izaba yakiriwe na Etincelles FC mu mukino w’Umunsi wa 27 uzabera kuri Stade Umuganda i Rubavu.

