Merci Pianist umusore wa Papi Clever ageze kure imyiteguro y’ubukwe bwe n’umukunzi we Fabiola
Umuramyi Merci ugeze kure imyiteguro y’ubukwe budasanzwe hamwe n’umukunzi we bakundanye imyaka myinshi,uyu muramyi yatangaje ko afata Papi clever nk’umubyeyi we kubera urugendo rukomeye bagendanyeKuwa 11/07/2026 Merci na Fabiola biteguye gukora ubukwe budasanzwe bagatangira urugendo rushya rw’ubuzima bwo kubaka umuryango.
Umuramyi mu indirimbo zo kuramya no guhimbaza, Merci Pianist Rugaruza, akomeje kwigaragaza nk’umwe mu bayoboye umuziki wa Gospel mu Rwanda binyuze ku rubuga rwe rwa “Merci Pianist Official.” Uyu muyobozi w’iyi channel amaze kubaka izina rikomeye mu gutunganya no gutanga ibihe byo kuramya by’umwihariko bikunzwe n’abatari bake.Iyi channel ya YouTube “Merci Pianist Official” ni yo nkingi ya mwamba mu bikorwa bye, aho imaze kugira abasaga ibihumbi 48 bayikurikira ndetse igaragaza amashusho arenga 140.
Merci Pianist Rugaruza akomeje kuzamura urwego rwa Gospel mu Rwanda binyuze muri “Merci Pianist Official”
Ibi byerekana uburyo ibikorwa bye bikomeje kugera kure no gufasha abakunzi b’umuziki wo kuramya kubona ibihe by’umwuka binyuze mu ikoranabuhanga.Mu bikorwa bye bikunzwe cyane harimo “Worship Sessions,” aho akora ibihe birebire byo kuramya afatanyije n’abaririmbyi batandukanye. Aha ni ho akunze gutumira abahanzi batandukanye barimo Mutoni, Freddy na Richard Zebedayo, bagafatanya mu guhanga ibihe byuzuye kuramya no guhimbaza Imana.
By’umwihariko kandi, Merci Pianist Rugaruza yakoranye n’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Papi Clever na Dorcas, ibintu byamufashije kurushaho kumenyekana no gutanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’umuziki wa Gospel mu gihugu.Mu Ugushyingo 2024, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye bwite yise “EDENI NSHYA,” yakiriwe neza n’abakunzi be ndetse igaragaza ubuhanga bwe mu gutunganya no kuririmba indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse.
YouTube ibaye igikoresho gikomeye cya Merci Pianist Rugaruza mu kwamamaza ubutumwa bwiza
Ibi byerekana ko atagarukira gusa ku gucuranga piano, ahubwo ari n’umuhanzi mwiza.Uretse ibyo byose, Merci Pianist azwiho ubuhanga mu bijyanye no gutunganya amajwi (audio mixing and mastering), aho afasha n’abandi bahanzi gutunganya imishinga yabo.
Ibi byatumye aba umwe mu bagira uruhare rukomeye mu kuzamura urwego rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza mu Rwanda no hanze yarwo.
