URUGENDO RWO KWIBUKA MU KARERE KA GICUMBI
1 min read

URUGENDO RWO KWIBUKA MU KARERE KA GICUMBI

Mu Karere Ka Gicumbi murenge wa Byumba, mu mujyi wa GicumbiDistrict habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igikorwa cyatangiriye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukeri ruruhukiyemo Inzirakarengane z’Abatutsi zo mu mirenge ya Kageyo na Byumba. Kuri uru rwibutso habereye igikorwa cyo kunamira Inzirakarengane z’Abatutsi ziharuhukiye no gushyira indabo ku rwibutso.

Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyakomereje ku rwibutso ruri ku Gisuna mu mujyi wa Byumba, ruruhikiyemo Inzirakarengane z’Abatutsi zishwe kuva mu mwaka w’1990-1994 zitirirwa kuba ibyitso by’inkotanyi, aho bakurwaga mu makomine yari agize Perefegitura ya Byumba, cyane cyane Komine Murambi bigizwemo uruhare na Burugumistiri wayibereye umuyobozi GATETE Jean Baptiste, ubu ni mu karere ka Gatsibo

Byitabiriwe n’Abayobozi banyuranye barimo PES W’Intara wahagarariye Nyakubahwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ndetse n’abayobozi b’uturere twa Gicumbi, Gatsibo na Nyagatare n’izindi nzego zirimo abanyamadini n’amatorero, abikorera, abaturage muri rusange n’imiryango yabuze ababo. TWIBUKE TWIYUBAKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *